00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahoze muri Urban Boys biyunze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 June 2026 saa 03:59
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka myinshi badacana uwaka, Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bahoze mu itsinda rya Urban Boys bongeye kugaragarizanya urukundo, bishimangira ko bamaze kwiyunga.

Humble Jizzo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifurije isabukuru nziza Safi Madiba, ibyari bimaze imyaka bitaba ndetse anahamya ko na Nizzo yagize umwanya wo kwizihiza isabukuru y’umuvandimwe we.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yagize ati “Ubusanzwe turi abavandimwe, hari ibyo tumaze igihe twubaka kandi ni iby’agaciro ko ubu abakunzi ba Urban Boys bagiye kongera kuyibona kandi uretse igitaramo kiri i Rubavu bahishiwe byinshi. Yaba njye na Nizzo Kaboss twishimiye isabukuru y’umuvandimwe kandi Imana ikomeze kudutiza ubuzima tuzatange ibyishimo ku bakunzi bacu.”

Mu minsi ishize ni bwo byemejwe ko Urban Boys izataramira abazitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

Nyuma yo kwemezwa gutaramira i Rubavu, abakunzi b’umuziki batangiye kwibaza niba iri tsinda rizaboneka kuko abari barigize bari bamaze imyaka igera ku munani badacana uwaka.

Icyakora IGIHE yahamirijwe na Humble Jizzo ko abagize iri tsinda bamaze igihe baganira ku kongera guha abakunzi babo ibyishimo kandi ko kugeza ubu bamaze kumvikana.

Urban Boys ni itsinda ryakanyujijeho mu myaka icumi ryari rimaze. Abari bayigize baje gutandukana mu 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages