Ikirego cyatanzwe n’umushinjacyaha Tony Buzbee uhagarariye abashinja Diddy ihohotera, gikubiyemo ubuhamya bw’umugabo wahawe izina rya John Doe ku mpamvu z’umutekano we, aho avuga ibyamubayeho ubwo yahuraga na Diddy.
Uyu mugabo avuga ko asanzwe ari umuhanzi ndetse ko akunda gucuranga gitari ku mihanda yo mu mujyi wa Los Angeles ari naho Diddy yamuboneye. Yavuze ko muri Nzeri 2022 aribwo uyu muraperi yamubonye ari gucuranga imbere y’akabyiniro.
Iki gihe ngo Diddy yahise amusaba ko bakomezanya mu rugo iwe aho yari agiye gukorera ibirori maze bakaganira ku bijyanye n’umuziki we n’uko yamufasha.
Uyu mugabo yabwiye urukiko ko ubwo yageraga mu rugo rw’uyu muraperi batangiye baganira iby’umuziki, gusa birangira batangiye gusangira inzoga.
TMZ yabonye impapuro z’iki kirego, ivuga ko uyu mugabo yashinje Diddy kuba yaramuhaye ibiyobyabwenge mu nzoga, byatumye acika intege ari nabwo Diddy yahise amuhohotera.
Yavuze ko Diddy yamusambanije ku gahato ndetse akanamukoresha ibindi bikorwa biteye isoni atabishaka. Ubwo yabyukaga umunsi ukurikiyeho abakozi ba Diddy bamushyize mu modoka bamusubiza aho yari yamukuye.
Yabwiye urukiko ko ibi yakorewe na Diddy byamubabaje cyane mu buryo bw’umubiri n’amarangamutima ndetse ko yagize agahinda gakabije bitewe n’ipfunwe ryo kubwira abantu ko yahohotewe n’umugabo mugenzi we.
Iki kirego gitanzwe kiza kiyongera ku birego 120 bimaze gutangwa kuri uyu muraperi byose bimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse mu bamushinja harimo abagabo bane barimo n’uyu watanze ikirego cye ku wa 10 Gashyantare 2025.
Ni mu gihe Diddy afungiye muri gereza ya Brooklyn aho ategereje kuburana ku byaha akurikiranyweho. Urubanza rwe ruteganyijwe gutangira tariki 5 Mata 2025. Yatawe muri yombi tariki 16 Nzeri 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!