Uyu munyamakuru wari umaze iminsi atumvikana kuri radiyo, yemereye IGIHE ko yasezeye kuri KISS FM icyakora yirinda kugaruka kuri byinshi by’aho agiye n’ikigiye gukurikira.
Ati “Ubu ikintu navuga ni uko nasezeye kuri Kiss FM, ibindi wenda mu gihe kizaza tuzaganira muzagenda mubimenya.”
Mu 2022 nibwo Uncle Austin yari yasubiye kuri Kiss FM nyuma y’amezi umunani yari amaze ayivuyeho, yerekeje kuri ‘Power FM’ yari anafitemo imigabane.
Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM.
Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni umuhanzi usanzwe akunzwe by’umwihariko mu ndirimbo yakoze mu myaka yo ha mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!