Uko imyaka yisunika niko benshi bagenda babona ko ubuhanzi nabwo bwavamo akazi kabyarira amafaranga abagakora, Uncle Austin ni umwe mu bagabo bo guhamya uko izina yakuye mu myidagaduro rishobora kubyara umusaruro.
Kuri ubu uyu mugabo uherutse gushora imari mu kugura radiyo afatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, yamaze kwemeza ko yitegura gutaha akabari ke gashya.
Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yagize ati “Mu minsi iri imbere ndafungura ku mugaragaro akabari karimo na restaurant kanjye. Ndashima Imana ko imfashije kubigeraho kandi mu gihe cya nyacyo.”
Uncle Austin avuga ko ibikorwa arimo gushoramo amafaranga byose abikesha izina yakuye mu myidagaduro, agaragaza ko mu gihe umuntu yabasha gucunga neza izina rye, yanabasha kuribyaza umusaruro.
Uyu mugabo yatangiye ubucuruzi bw’ibiryo mu gihe Covid-19 yari ikomeje kurikoroza mu Rwanda, icyo gihe akaba yari afite ‘chips & beef restaurant’ itegura amafunguro yihuse (Fast food) bakanayashyira abakiliya babo aho bari.
Aka kabari gaherereye ku Kicukiro ntabwo Uncle Austin yigeze yifuza gutangaza amafaranga kamutwaye kugira ngo kabe kuzuye cyane ko asigaje iminsi mike ngo agatahe.
Ati “Urebye imirimo yo kubaka yararangiye ndetse ubu turi mu mirimo ya nyuma yo kugira ngo tugatahe ku mugaragaro.”
Uyu mugabo avuga ko nyuma yo gushyira ku ruhande ibijyanye no gufungura aka kabari ke, azaba yongeye kubona umwanya wo gusubukura iby’umuziki yari amaze iminsi asubitse bitewe n’akazi yari afite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!