Ni album uyu muhanzi yateguje abakunzi be mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, avuga ko izaba iriho abahanzi banyuranye barimo na Savara wo muri Kenya.
Ati “Mfite indirimbo zigera kuri 50 ndi gushaka gutoranyamo izizaba ziri kuri album. Sindamenya umubare neza w’izo nzifashisha ariko uyu mwaka ndayiha abakunzi banjye. Ni album igaruka ku buzima bwanjye ariko bwa rusange, nizera ko abantu bazaryoherwa kuko iyo bibaye album nta mikino ngira."
Mbere yo gusohora album ye ya kabiri, Alyn Sano yavuze ko akomeza gusangiza abakunzi be indirimbo zinyuranye mbere y’uko ayishyira hanze.
Ibi Alyn Sano yabikomojeho mu gihe yanashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntibikunda’ yakoreye muri Amerika aho yari amaze iminsi.
Alyn Sano ni umwe mu bahanzika bagezweho mu Rwanda, wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B na Afro-Pop kubera ijwi rye rituje n’indirimbo ziganjemo ubutumwa bw’urukundo n’ubuzima bwa buri munsi.
Uyu mukobwa wujuje imyaka umunani mu muziki, yawutangiye mu 2018, aza kwamamara cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo zakunzwe zirimo “No More”, “For Us” na “Fire”.
Alyn Sano kandi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, ibintu byamufashije gukomeza kwagura ibikorwa bye mu muziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!