00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe ni umu-pompiste undi ni umushoferi: MC Kandii na Musa, abanyarwenya bavukana birwanyeho (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 April 2026 saa 05:47
Yasuwe :

Niba ukunze kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy cyangwa ukaba ukurikira urwenya ruhatererwa, byanze bikunze uzi abasore b’impanga Hirwa Prosper Dushimiyimana wamamaye nka MC Kandii na Izere Moise ukina yitwa Musa.

Nubwo aba basore bamaze kuzamura amazina, ntibibabuza gukora indi mirimo y’amaboko yunganira urwenya mu buzima bwa buri munsi.

MC Kandii yabwiye IGIHE yamaze igihe akora kuri sitasiyo ya Lisansi mbere y’uko abivamo agatangiza sosiyete ahuriyeho n’umuvandimwe we ikodesha imodoka.

Ati “Tutarabona ubushobozi bwo kugura imodoka, twafunguye sosiyete izikodesha, bivuze ko tuba tuzi aho bazikodesha noneho wowe watunyuraho tukayigufaira kandi ni ibintu biba byizewe.”

MC Kandii yavuze ko kuba bakina muri Gen-Z Comedy bibafasha muri aka kazi mu buryo bwa buri munsi kuko uretse kuba bahahurira n’abakiliya binatuma babagirira icyizere.

Musa ukinana n’impanga ye MC Kandii, mu buzima busanzwe akora kuri sitasiyo ya lisansi mu Karere ka Kicukiro.

Ati “Inshuro nyinshi mpura n’abantu banyuranye bakambwira ko bamenye ariko ntacyo biba bintwaye [...] niba mfite amahirwe yo kuba nakorera amafaranga ntabwo najya kwicara mu rugo ngo ndi icyamamare.”

Aba basore ku rundi ruhande bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, babifatanya no gutwara abantu ibyo benshi bita ‘Ubusare’.

Ni abasore bahamya ko impano yabo yo gusetsa bayifashisha mu kazi kabo ka buri munsi kuko iyo bahuye n’abakiliya bakabaganiriza batebya bituma babakunda kurushaho.

Yaba Musa na MC Kandii bahurije ku kuba barahisemo gukoresha amaboko yabo kugira ngo birinde kwisanga ari ibyamamare bibayeho mu buzima bwo kubeshya.

Kugeza ubu aba basore bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse kuko basigaye bafasha umuryango wabo.

Musa yavuze ko gukora kuri sitasiyo nta kintu na kimwe bimutwara nubwo ari icyamamare
MC Kandii yahishuye ko we n'umuvandimwe batwara abagenzi mu masaha y'ijoro ibizwi nk'ubusare
Musa yemeza ko we n'umuvandimwe we bakuye amaboko mu mufuka bakiyemeza gukora
MC Kandii na Musa bari mu banyarwenya bakomeye mu bitaramo bya Gen-Z Comedy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages