Ni ubuhamya yagarutseho ku byabaye hagati ye n’umuraperi Diddy umunsi yamufataga ku ngufu.
Ibi Ashley Parham yabivuze mu kiganiro yahaye News Nation. Yavuze ko Diddy yamufashe ku ngufu mu 2018 ubwo bari mu nzu ye afite mu gace ka Orinda Hills muri California.
Ati “Nyuma yo kumfata ku ngufu nari mfite uburakari ntangira kumukubitisha ukuboko kw’ibumoso musunikira ku madarage ahita agwa hasi. Yongeye guhindukira mfite icyuma mu biganza byanjye”.
“Bitewe n’uburakari nari mfite nari ngiye kumutera icyo cyuma kuko yari gupfa cyangwa njyewe ngapfa bitewe n’uko byari bimeze icyo gihe”.
Ashley Parham yavuze ko ibi byose byabaye umwe mu bakozi ba Diddy witwa Kristina Khorram ari kubireba, ndetse ashimangira ko atigeze amutabara.
Yahishuye ko kuba atarateye icyuma uyu muraperi byatewe n’uko yahise agarura ubwenge, agishyira hasi.
Uretse kuba Ashley Parham avuga ko yahohotewe na Diddy, yanavuze ko uyu mugabo ukomeye mu muziki no mu ishoramari, yamuteye ubwoba amubwira ko agize icyo avuga ku byabaye yamugirira nabi.
Yakomeje agaragaza ko ibyo Diddy ashinjwa byo gucuruza abakobwa aribyo kuko ngo yabyigambye kenshi bari kumwe.
Ubu buhamya bushobora gushyira mu kaga Diddy butanzwe mu gihe abamushinja bakomeje kwiyongera. Ni mu gihe afungiye muri gereza ya Brooklyn ku byaha akurikiranyweho byo gufata ku ngufu. Azatangira kuburana tariki 5 Mata 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!