Birashoboka ko benshi batari kubona ibyo bavuga mu 2024 iyo aza kuba atari we.
Uyu muhanzi w’imideli yavutse ku wa 13 Werurwe 1991 i Kibogora muri Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Nk’abandi benshi bagiye bamenyekana mu Rwanda, ntabwo Turahirwa ari ikimanuka ahubwo yabanje kunyura muri byinshi, aba aka cya cyuma kibanza kunagurwa kugira ngo kigire umumaro.
Yageze i Kigali mu myaka isaga 10 ishize, gusa ntabwo yaje muri uyu murwa atekereza ko azaba icyamamare kuko yari agiye kwiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ari naho yabanje kubana na nyinawabo yafashaga gutanga icyayi na Capati kugira ngo arebe ko ubuzima bwakomeza kwisunika.
Turahirwa yakomeje guhanyanyaza ashakisha ubuzima i Kigali ageze aho aza kwinjira mu bufundi ashaka uko yakomeza kwiteza imbere, cyane ko ari nabwo yigaga muri icyo gihe.
Aka ba bandi bajya bavuga ku byo ‘kwambuka Nyabarongo’ umuntu asubira mu cyaro bigora, we yashatse uko yirwanaho ku buryo atazaguma i Kigali yicira isazi mu jisho, ahubwo akaza umurego atangira kuraranganya amaso ngo arebe ibindi yakwerekezaho amaso birenze ibyo yari asanzwe akora.
Nibwo Turahirwa yatangiye urugendo rwe mu 2010 mu kumurika imideli abifashijweho n’abarimo Francis Zahabu wamamaye cyane mu Rwanda.
Mu kiganiro aheruka kugirana na ‘Imagin8 with Serrah Galos Podcast’, yavuze ko mu rugendo yumvaga azaba umurika imideli nka Tyson Beckford wamamaye cyane ku Isi n’abandi bubatse amazina muri uyu mwuga.
Ati “Nareberaga kuri Tyson Beckford.”
Yivuga nk’uwabanje kugorwa cyane no kubona aho amenera mu kumurika imideli cyane ko atari yujuje uburebure bwasabwaga, agera aho acika intege ariko akomeza guhatana.
Nyuma yanyuze mu birori bikomeye by’imideli mu Rwanda nka Rwanda Cultural Fashion Show[RCFS], Kigali Fashion Week, Rwanda Fashion Week n’ibindi bitandukanye bikomeye mu Rwanda.
Yabonye ko bidahagije kumurika imideli atangira kwishakira inzira mu buryo butandukanye aza no guhirwa mu bukorikori mu guhanga imideli.
Inzu y’imideli ye yavutse mu 2015 ubwo yari asoje kwiga, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yari yashyizeho gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu izwi nka Made in Rwanda.
Ni uku yagiye azamuka gake gake, yagura ibikorwa yaba mu bakozi mbarwa batangiranye biyongeraho abandi; ahindura aho yakoreraga ajya mu nyubako yihagazeho, muri make wa Turahirwa wageze i Kigali atangira kwicarana n’abakomeye ubutitsa.
Turahirwa, umwana wakuriye mu batambyi…
Turahirwa iyo yivuga agaragaza ko ari umwana wakuriye mu muryango usenga, mu biganza byera ndetse ko yari umuririmbyi muri korali akiri umwana.
Ati “Navukiye mu muryango w’abatambyi, ntekereza ko ubuto bwanjye bushingiye kuri ibyo. Ibyaranze ubuto bwanjye bigaruka kuri njye n’umuryango wanjye. Nari umuhungu wa Pasiteri. Data yabaye Pasiteri kera [ubu yarabihagaritse kubera izabukuru]. Nakuriye mu Itorero rya ADEPR kandi n’ubu ni itorero ryanjye.”
Avuga ko ibihe by’ahahise bimushimisha ku buryo ajya yifuza kubisubiramo. Ati “Kubera byari ibihe byera. Naha ishusho icyerekezo cy’aho nshaka. Ndetse ntekereza ko bitaba birenze ibyo.”
Turahirwa yahawe intebe aho kwicara, ayihagararaho?
Kuva Turahirwa yatangira kubaka no kwigwizaho igikundiro, yatangiye kwitabazwa ahantu henshi nk’umwe mu bantu bavuye kure, akabasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu binyuze mu guhanga imideli.
Ntabwo yasibaga mu gutanga ibiganiro bihugura urubyiruko. Benshi muri ba rwiyemezamirimo tuzi uyu munsi harimo abanyuze mu maso ye, abagiriwe inama na we z’uko bakwiteza imbere kandi babashije kugera kuri byinshi, bakurikije inkuru ye itangaje!
Yabaye ugize Akanama Nkemurampaka muri ArtRwanda-Ubuhanzi, aho yifashishwaga mu guhitamo abasore n’inkumi b’impano zitandukanye mu gihugu hose.
Ari mu byamamare bike mu Rwanda byabashije kwitabira igikorwa cyo ‘Kwita Izina’ ndetse akabashaka no kwita umwana w’Ingagi izina.
Gusa, yabaye nka wa wundi udashimwa kabiri cyangwa umukobwa babwiye ko ari mwiza akarenga iwabo.
Mu 2021 yaratunguranye yandika ku mbuga nkoranyambaga, ko yambitswe ‘Fiançailles’. Ni ibintu byavugishije benshi, ariko bamwe babirenza amaso, gusa abagira amakenga.
Ibyabaye karundura n’ibyagiye hanze tariki 15 Ugushyingo 2022 ubwo ku mbuga nkoranyambaga habyukiye amafoto ye amugaragaza yambaye mu buryo butavuzweho rumwe n’abazikoresha.
Byahumiye ku mirari mu ntangiro za 2023 nyuma y’amashusho ye yambaye ubusa ndetse ari gusambana n’abagabo bagenzi be. Aya mashusho akurikirwa n’amafoto nayo yambaye ubusa buri buri.
Ibyo ntacyo byari bitwaye kuko ari ubuzima bwite bwe yari yashyize hanze n’ubwo mu muco nyarwanda akenshi dutozwa kugira ‘ibanga’ cyane cyane iryo mu gitanda.
Ibya Turahirwa byakomeje kuba iyobera, bigera n’aho ashyira hanze amafoto ari i Paris, akavuga ko “ari indaya”.
Yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye kugera aho yaje kwikoma Umujyi wa Kigali avuga ko wamusabye gusiba amarangi agereranywa n’agize ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina yari yarasize aho akorera.
Icyo gihe yavugaga ko Umujyi wamusabye gusiba aya marangi kuko ngo yategazaga umwanda mu Mujyi wa Kigali.
Abashinzwe ubugenzuzi ubwo bageraga ku nyubako y’aho Moshions ikorera, bahasanze amabuye, akoze inzira imbere y’ifoto ya Turahirwa, basaba ko ayo mabuye akurwaho kuko ngo ari yo ateje umwanda.
Hari n’igihe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’
Icyabaye karundura, ni ubwo yifashishije imbuga nkoranyambaga, agashyira hanze ifoto igaragaza ko yahinduriwe igitsina muri pasiporo ye, ko atakiri umugabo ahubwo ko ari umukobwa.
RIB yatangaje ko ifoto ya pasiporo yashyizwe hanze na Turahirwa, ari impimbano kuko Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwemeje ko iyo pasiporo itigeze itangwa.
N’ubwo yasangizaga ibi bintu bidasobanutse abantu ku mbuga nkoranyambaga, inzego za Leta zakomeje kumureka aridegembya gusa zibona ko ari gukomanga ku muryango wa Mageragere ari naho yaje kwisanga.
Sindaza kwizimba mu magambo ariko abenshi murabizi ingaruka ibi byamugizeho cyane ko, yaje gufungwa muri Mata 2023 ariko nyuma akaza gufungurwa. Icyo gihe yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye kuri iyi foto yashyize hanze yahinduye imiterere ya Pasiporo.
Yaje no gupimwa ibizamini byafashwe byerekana ko akoresha ibiyobyabwenge. Mu mwambaro w’iroza, Turahirwa wari uzwiho kurimba yisanze mu nkiko gusa yakomeje kuburana aza kurekurwa.
Nyuma yo kurekurwa yabaye nk’ugabinyije amarere ariko abantu ntibahwemye kumusanisha n’abaryamana bahuje ibitsina. Ibitangazamakuru bitandukanye bitangira kubisanisha n’ifungwa rye, kandi atari byo kuko mu Rwanda nta heza rihaba.
Turahirwa, Moshions yayigiye undi muvuno wo kuyambutsa imipaka y’u Rwanda kuko ku yindi migabane ibifatwa nk’amahano i Kigali ho babibona nk’ibisanzwe.
Muri ibi bihe bikomeye bya Turahirwa ariko umuryango we wamubaye hafi, kugeza igihe yongeraga kujya mu buzima busanzwe.
Moïse Turahirwa yarazamutse agera kure hashoboka, aza no kugera mu bihe bigoye
Turahirwa ari mu banyarwanda bake babashije kwiga ibijyanye n’imideli ndetse bakabona impamyabumenyi zidapfa kubonwa na buri wese.
Mu ntangiriro za 2021, yagiye mu Butaliyani kwihugura mu ishuri ryigisha iby’imideli rya Polimoda mu Mujyi wa Florence. Ubu afite ’masters’ mu bijyanye no guhanga imideli. Mwa bantu mwe uwavuga ko Turahirwa ariwe muntu wenyine uhanga imideli ufite iyi mpamyabumenyi ihanitse mu Rwanda cyangwa ari muri bake bazifite ntiyaba ari kure y’ukuri!
Akiva kuva hanze ‘brand’ ye ya Moshions yabaye nshya ku buryo aribwo mu Rwanda imyambaro yakorewe ;print z’amafoto isa neza, itangira kwikorera ubudodo yakoreshaga imyambaro yayo ku buryo nta kintu na kimwe yari agikeneye kivuye mu mahanga. Aha Moshions yabaye nshya.
Akaryoshye ntigahora mu itama abantu batunguwe na ya Moshions yari ibaye nshya, ubwo yatangiraga kujyaho icyasha. Mu ntangiro za 2022 nibwo twabonaga Turahirwa wayishinze ari gusambana n’umugabo mugenzi we.
Iyi nzu ye ihanga imideli yagize igikundiro kinini mu Rwanda, ariko nyirayo anagira n’inkuru zavugishije abantu bya hato na hato. Yarazamutse agera kure hashoboka, aza no kugera mu bihe bigoye ku buryo ubu bamwe bageze aho batangira kugendera kure imyenda ye.
Ariko, ntibyamubujije gukomeza. Yabonye mu Rwanda abakiliya batangiye kuba bake, atera ijisho ahandi, yambika abanyamahanga b’ingeri zitandukanye, akomeza ubushabitsi bwe ku buryo urebye n’ubundi yabaye aka kabigira kabizi.
Birashoboka ko nta wundi Munyarwanda wambitse abakomeye nka Moïse Turahirwa!
Uwavuga ko nta wundi muntu mu ruganda rw’imideli mu Rwanda wagize ‘brand’ ikomeye nka Moshions ntiyaba abeshye. Mbese iye iri muri za zindi hanze bita ‘High end brand’ iri ku rwego rwo hejuru. Ujya ubona ukuntu Chanel, Dior, Gucci, Hermès,Versace, Louis Vuitton, Fendi, Dolce & Gabbana, Tiffany & Co. n’izindi. Mbese bamwe bari basigaye bafata Moshions mu kigero kijya kuba kimwe n’ikizi mu Rwanda no muri Afurika.
Ikimenyimenyi urebye ibyamamare bikomeye ku Isi yose iyo byageraga mu Rwanda byabazaga ahantu bakura umwambaro wo guserukana, feri ya mbere ikaba kwa Moshions.
Uretse ibyo yambitse abayobozi bakomeye mu gihugu kugera ku Umukuru w’igihugu n’umuryango, n’abandi barimo abaminisitiri. Abenshi bazaga mu bikorwa byo Kwita Izina n’ibindi byose wibaza bikomeye ntihaburagamo abambitswe na we. Mbese kuri we amata yari yarabyaye amavuta!
Ikikwereka urwego inzu ya Moshions iriho, ni uburyo mu minsi yashize yambitse Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo yitabiriye imikino Olempike mu 2024 ndetse iyi myambaro ye rurangiranwa muri Basketbal, LeBron James, yaje kuyivuga imyato.
Muri make nta wundi muntu mu Rwanda washyize ‘fashion’ ku rwego mpuzamahanga nka Moïse Turahirwa binyuze muri Moshions. Nta wundi wamenyekanye nka Turahirwa kubera imideli ku isi yose kugeza ubu.
Aheruka kumurika imyambaro yise ‘Ishuri’, yayimurikiye mu Butaliyani mu minsi ishize.
Reka ikiganiro Turahirwa aheruka kugirana na Serah Galos, agaruka kuri bumwe mu buzima bwe bw’ahahise
Bimwe mu biganiro Turahirwa yagiye agirana na IGIHE
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!