Uwavuga ko Davis D ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda ntabwo yaba agiye kure y’ukuri na gato, kuko azi neza gukoresha izina afite n’ubwamamare bwe ikintu kigora benshi.
Bamwe bakunze kumwita ‘Umwami w’Abana’ cyangwa se ‘Shine Boy’ nk’amwe mu mazina yiyise, akurikije ubuzima bwe busanzwe n’ubw’umuziki abamo umunsi ku wundi.
Ni umuhanzi ufite amateka maremare yaba mu buzima bwe cyangwa se mu muziki, ndetse agendana agahinda n’ishavu kuko we na mushiki we umwe rukumbi bavukana n’abandi bavandimwe be babiri, bapfushije nyina mu myaka 14 ishize ariko na none bagashimira Se wahisemo kubakuza.
Ni umusore ufite umwihariko mu muziki uhereye ku buryo ibihangano bye biba bikozwemo mu buryo bw’amajwi n’imyambarire idasanzwe agaragaza mu mashusho yabyo.
Bitandukanye n’abandi bahanzi benshi usanga ashyigikirwa na Se cyane kuko yaba muri studio, mu bitaramo n’ahandi badatana.
Yatangiye umuziki mu 2010 gusa iyo muganira akubwira ko kuba ari gukora ibihangano bigakundwa ari ibintu bitapfuye kumwituraho.
Ati “Mbere ya Biryogo hari indirimbo esheshatu nakoze abantu batamenye. Hari indirimbo zagiye hanze mbere ya ‘Biryogo’ zirimo ‘Kana ka mabukwe’, ‘Wincaho’na ‘My Sweet’. Video ya mbere nakoze yarebwe n’abantu 1500. Biryogo ni indirimbo yatumye ntangira urugendo muri muzika neza. Ni indirimbo yanshyize ku ikarita y’abaririmbyi.”
Uyu umuhanzi ubundi ubusanzwe yitwa Icyishaka David yavutse tariki 23 Werurwe 1993 mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu buryo bweruye mu 2014 ubwo yakoraga “Biryogo” yakunzwe kakava, agatangira kuba umwe mu bahanzi bagaragaza imbaraga mu muziki nyarwanda.
Nyuma yaho uyu muhanzi yashyize hanze izindi ndirimbo zagiye zimenyekana cyane nka “Mariya Kaliza’’, “Ma people’’ n’izindi zigiye zitandukanye, ariko zitamenyekanye nka “Biryogo” yamufunguriye amarembo mu muziki. Mu 2016 yinjiye muri “Incredible Record” yamufashaga ariko nyuma aza kuyivamo.
Davis D uri mu myiteguro y’igitaramo yise ‘Shine Boy Fest’ cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, yamaze kwemeza ko giteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2024, aho bivugwa gishobora kuzitabirwa n’Umunya-Nigeria, Victony.
COVID 19 yamukuye ahaga…
Uyu musore n’ubwo yakoraga umuziki umunsi ku wundi wabonaga adakundwa ugereranyije n’imbaraga yakoreshaga. Mu Ukwakira 2019 nibwo yabaye nk’ukanguye abantu ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Dede”.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshanu kugeza ubu, yamwinjije neza mu mwaka wa 2020. Gusa, ku bw’amahirwe make hahita haduka icyorezo cya COVID19.
N’ubwo benshi batahiriwe n’iki cyorezo byatumye banamutiza amatwi bumva ibihangano yashyiraga hanze. Muri Nyakanga 2020 yashyize hanze iyo yise “Micro” yasamiwe hejuru irakundwa karahava, aba ari nayo yongera kugaragaza ko ari umuhanzi ushoboye.
Iyi yakurikiwe na “Ifarasi” yagiye hanze mu Ukwakira uwo mwaka maze akomeza kugaragaza ubushongore n’ubukaka mu muziki we. Ubwo icyorezo cyacishaga make ibitaramo bikongera gukomorerwa yari mu bahanzi bafite zirenze enye babyinanaga n’abakunzi babo ivumbi rigatumuka!
Davis D mu gihome…
Ku wa 25 Mata 2021, hasakaye inkuru yavugaga ko uyu muhanzi na mugenzi we Kevin Kade batawe muri yombi bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Aba bombi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwari rwabataye muri yombi tariki ya 21 na 24 Mata 2021.
Tariki 15 Gicurasi 2021, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Davis D na Kevin Kade bafungurwa by’agateganyo.
Akiva muri gereza yahise ashyira indirimbo yandikiye mu gihome yise “Itara” avugamo ubuzima bwamubanye ibibazo ubwo yari afunzwe. Iyi ndirimbo iri mu zidafite amashusho zarebwe cyane mu Rwanda cyane ko kugeza ubu abarenga miliyoni ebyiri na magana kuri Youtube bayimamyeho akajisho.
Udushya twa Davis D, utuvuze bwakira bugacya…
Davis D mu nzu ya baringa
Mu 2018, Davis D yari yaciye igikuba mu itangazamakuru, icyo gihe yazengurukije umunyamakuru wa ‘Kigalihits’ inzu ya Se umubyara ayita urugo rwe rushya.
Uyu kandi hari izindi shene za Youtube yagiye agaragaraho avuga ko ahaye Asinah imodoka ihenze n’amafaranga akayabo mu rwego rwo kumwigarurira, ibintu biba bisa no kurangaza abakurikira imyidagaduro yo mu Rwanda bagahora bamuhugiyeho.
Amajwi ye n’umukobwa baryamanye yaciye ibintu!
Davis D ni umwe mu basore bakora uko bashoboye bagakora video zikeye cyane kandi zihenze, zirimo iyitwa ‘Bon’ yakoreye i Dubai, ikamutwara arenga miliyoni 30 Frw.
Mbere y’uko ayishyira hanze, Davis D yabanje guca igikuba mu majwi yumvikanye ashwana n’umukobwa witwa Aisha, aba bombi bapfaga ko uyu muhanzi yamuteye inda akihakana umwana ikindi akaba yari ari kumuca inyuma i Dubai.
Yaba umwana cyangwa uwo mukobwa ubu ubajije Davis yakanja amanjwa akareba hejuru nk’imifuka, nk’uko bamwe bakunze gutebya bajya babivuga. Mbese ibyo byarangiranye na 2020 ubwo yatekerezaga kubikoramo ‘agatwiko’ nk’uko bamwe bajya babivuga.
Davis D mu myambaro y’abakobwa!
Davis D ashaka ikintu cyose cyatuma avugwa mbese ni nka Diamond wo mu Rwanda! Mu 2023 itangira yaratunguranye ubwo yari mu Burundi mu bikorwa bijyanye n’umuziki byari birimo n’indirimo nshya yari aherutse gusubiramo we na Big Fizzo bise ‘Truth or Dare’ yari iri gufatirwa amashusho.
Uyu muhanzi utajya wiburira, yatangiye gusakaza amafoto ye atandukanye yambaye mu buryo budasanzwe ubona ko atari amenyereweho.
Uyu musore yavushije benshi kuko yari yambaye imyambaro y’abagore kandi ubona ntacyo bimubwiye na gato.
Davis D umusore w’amafiyeli…
Mu 2021 bwo yaratunguranye atangaza ko agiye gutangira kujya akorana n’itsinda ry’inkumi zizajya zimucungira umutekano mu gihe agiye mu ruhame, kandi ubusanzwe nta bamurindira n’ubundi yagiraga. Ibintu byatembagaje benshi.
Uyu muhanzi mu kugaragaza ko ibyo avuga ari impamo yaragiye ashaka abakobwa b’umubiri munini koko, arangije barifotozanya.
Icyo gihe nyuma yo gushyira hanze amafoto, aganira na IGIHE yavuze ko yahisemo gukorana n’izi nkumi mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bwabo muri aka kazi ko gucungira umutekano abantu.
Ati “Abanzi neza bazi ko nkunda abakobwa, igishoboka cyose nagikora kugira ngo ngaragaze imbaraga zabo. Nabo barashoboye kandi nabo bakora akazi nk’ako basaza babo bakora.”
Bwa mbere uyu musore yagaragaye ari kumwe n’aba bakobwa ubwo yajyaga kuri radiyo ya Kiss Fm kumurika indirimbo ye nshya ‘Pose’ aherutse gusohora mu minsi ishize. Iby’aba bakobwa byagiye nka ya mahembe kuko nta wamenye aho barengeye.
Udukingirizo twa Davis D twaheze mu magambo…
Mu ntangiro za 2023 umuhanzi Davis D yatangaje umushinga w’udukingirizo yise ‘D Protection’ twari kuzaba turiho n’ifoto ye nk’uko bigaragara ku mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma uyu muhanzi yavuze ko umushinga wo gucuruza udukingirizo twiswe ‘D Protection’ ugikomeje gusa ngo wadindijwe n’inzira z’ibanze zisabwa kugira ngo tujye ku isoko twujuje ubuziranenge.
Kugeza ubu udukingiriza twa Davis D twaheze mu magambo, kuko ntaheruka kuvuga ku kanunu katwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!