Tariki 22 Gashyantare umwaka ushize nibwo uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda. Yari afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko, gatera uburwayi bwo mu mutwe.
Icyorezo cya Covid-19 cyaburijemo bimwe mu bikorwa bye, kinamubuza andi mahirwe y’amarushanwa yari kwitabira nka Miss World, gusa yarahanyanyaje ahindurira ubuzima abantu bamwe na bamwe.
Yafashije abagezweho n’ingaruka z’ibiza
Muri Mata, yashyikirije Umurenge wa Gitega atuyemo ibiribwa binyuranye byo gufasha abari bagezweho n’ingaruka z’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Muri Nyakanga, yasuye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu basenyewe n’ibiza byari biherutse kukibasira.
Yari ashyiriye imfashanyo imwe mu miryango yazahajwe bikomeye n’ibyo biza ayigeneye ibyo kurya bitandukanye birimo umuceri, ibishyimbo, isukari, kawunga, cotex n’amasabune.
Ni mu gihe muri Kanama yasuye abana n’abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bari kuvurirwa mu bitaro by’i Ndera.
Muri Nzeri, yatangije ibikorwa byamaze icyumweru mu Karere ka Nyaruguru byo gushishikariza urubyiruko guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.
Yahuje imbaraga na bakuru be bashinga Nyampinga Foundation
Miss Nishimwe Naomie afatanyije na bakuru be begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye bashinze ‘Nyampinga Foundation’.
Ni umuryango ugamije gukora ibikorwa biteza imbere igihugu birimo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya inda zitateguwe mu bangavu n’ibindi.
Uyu muryango abakobwa batawurimo ni Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa.
Muri Nyakanga umwaka ushize, Nyampinga Foundation yashyikirije inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 250 bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iki gikorwa cyaje gikurikira urugendo aba bakobwa bakoreye mu Karere ka Kicukiro, ubwo bashyiraga inkunga y’ibikoresho byo kwirinda Covid-19 abarokokeye ku rugamba batuye i Kanombe.
Miss Nishimwe Naomie yasinyanye amasezerano na Itel Rwanda
Ku wa 18 Kanama 2020, Miss Nishimwe Naomie yasinye amasezerano yo kwamamaza telefoni za Itel.
Ni amasezerano y’umwaka umwe w’imikoranire, gusa ntihigeze hatangazwa amafaranga uyu mukobwa azajya ahabwa buri kwezi.
Yatandukanye na Rwanda Inspiration Back Up
Nyuma y’igihe gito Miss Nishimwe Naomie yegukanye ikamba, yafashe icyemezo cyo gutandukana na Rwanda Inspiration Back yari kureberera inyungu ze.
Byatumye atabasha kubona umushahara we ku gihe, kuko harinze hatangazwa gahunda yo gushakisha uzamusimbura atarahembwa.
Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwatangaje ko impamvu uyu mukobwa atahembwe ari uko atigeze akora akazi yagombaga guhemberwa ko kuba ‘Brand Ambassador’ w’uruganda rwa Africa Improved Food.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko nyuma yo kutumvikana kuri iyi ngingo, mu Ukuboza 2020 habaye ibiganiro bihuje impande zombi bikanzura ko Nishimwe Naomie agomba gushyikirizwa miliyoni 5,5 Frw.
Ku wa 21 Ukuboza 2020 bivugwa ko yari yamaze guhabwa aya mafaranga yose, aho bwa mbere yahawe miliyoni 2,5 Frw kuri iyo tariki agahabwa izindi miliyoni 3 Frw.
Ntibiramenyekana igihe manda ye izarangirira
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza Miss Rwanda 2021 ku wa 11 Ukuboza 2020, hari hatangajwe ingengabihe y’iri rushanwa ryakagombye kuba ryaratangiriye mu Karere ka Rubavu tariki 09 Mutarama 2021.
Gusa kubera icyorezo cya Covid-19 byabaye ngombwa ko risubikwa habura iminsi mike ngo ritangire.
Abakobwa bifuza kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 bongerewe igihe cyo kwiyandikisha kugeza igihe ubuyobozi bw’iri rushanwa buzatangariza ko bwarisubukuye.
Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo byari byitezwe ko hazaba umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda 2021 n’ibisonga bye mu birori byari kubera mu Intare Conference Arena.
Usibye ibikorwa bye nka Nyampinga w’u Rwanda, mu 2020 Nishimwe afatanyije n’abavandimwe be bashinze iduka ricuruza imyenda yabo bise ‘Zöi design’.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!