Umubiligi Paul Van Haver yahawe igihembo cya Salax Awards 2013 mu cyiciro yari ahanganyemo n’Abanyarwanda Meddy, The Ben, K8 Kavuyo na Beni Kayiranga mu birori byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Werurwe 2014, nyir’igihembo ntiyagishyikirijwe kugeza ubu giteretse mu Nyakabanda mu rugo rw’umusore wagifashe yihitira.
– Yiswe umuhanzi nyarwanda benshi babitera utwatsi
– Yahatanye n’abanyarwanda arabanikira bityo ahabwa Salax Awards
– Yahawe igihembo gifatwa n’umusore wihitiraga
– Umwaka ugiye kwihirika i Etterbeek hataragera inkuru y’iki gihembo
– Umwana w’i Nyamirambo arashaka kugicuruza
Ku itariki ya 12 Mutarama 2014, Kuri Hill Top Hotel i Kigali, habereye amatora yari agamije gushyira mu byiciro abahanzi nyarwanda bazatorerwa guhabwa ibihembo bya Salax Awards ku nshuro ya 6. Nyuma yo gushyirwa mu byiciro bitandukanye, kuwa 28 Werurwe 2014, nibwo hatangajwe abatsindiye ibihembo maze mu mazina yasomwe humvikanamo n’umuhanzi w’Umubiligi witwa Stromae, ufite umwe mu babyeyi ukomoka mu Rwanda.
Kuva yahabwa iki gihembo muri Werurwe 2014 kugeza ubu Stromae ubwe nta kimenyetso na kimwe arerekana ko yaba yaratwaye igihembo runaka mu Rwanda. Byinshi mu bihembo mpuzamahanga n’ibyo yaherewe mu gihugu cye Stromae yagiye agaragaza ko abyishimiye binyuze ku mbuga kuri Twitter na Facebook ariko icyo yaherewe i Kigali, benshi bita ku ivuko rye, yarumye gihwa ntiyagira icyo akivugaho dore ko atanamenyeshejwe ko agihatanira cyangwa nyuma yo kugihabwa ngo abwirwe inkuru nziza.
Ubwo hatangazwaga ibyiciro by’abazahatanira Salax Awards ku nshuro ya 6, mu Cyiciro cya ‘Diaspora Recognition Award’ ni ukuvuga Umuhanzi w’umunyarwanda witwaye neza mu baba hanze y’u Rwanda, hagaragayemo izina ‘Stromae’, wari uhanganye na Ben Kayiranga, K8, Meddy na The Ben.
Benshi bamaze kubona amazina yatangajwe, bagarutse ku kuba uyu muhanzi ubusanzwe udafite ubwenegihugu bw’u Rwanda yarashyizwe muri iki cyiciro, byavugwaga ko ari icy’abahanzi b’Abanyarwanda bakorera muzika yabo hanze y’igihugu.
Nyuma y’impaka ndende ariko, ibyavugwaga nk’inzitizi zatuma Stromae atemererwa kujya muri iki kiciro, nta cyahindutse kuko yagumishijwe muri iki cyiciro ndetse biza kurangira ari nawe ucyegukanye.
Nta nduru ivugira ubusa…..
Umunsi nyir’izina wo gutanga ibihembo warageze, benshi batekerezaga ko abateguye iri rushanwa bashobora gutungurana bakazana Stromae muri ibi birori gusa siko byagenze.
Stromae agitsindira iki gihembo benshi bahanze amaso urubyiniro batekereza ko ashobora kubigaragariza ku bw’umwuka wera baraheba. Nyuma yo kumubura hategerejwe umuntu waba afitanye isano na Stromae na we baramuheba.
Umwana wo mu Nyakabanda aheteganye na Nyamirambo, Nzeyimana Luckman , abonye habuze inkwakuzi igifata, arinyabya aragicakira anafata ijambo ashimira abateguye irushanwa ku bwo kuzirikana Stromae.
Agifata iki gihembo yabwiye IGIHE ko yagifashe ku bw’ubunyamujyi yarushije abandi ndetse ngo nta sano na nto bafitanye.
Yababajwe no gufata igikombe akimwa ibihumbi 500
Lucky unasanzwe ari umunyamakuru wa Lemigo TV atewe ishema n’igikombe afite gusa ngo amata yari kubyara amavuta iyo bamwemerera akanafata sheki y’ibihumbi 500 yagombaga guhabwa Stromae.
Ati “Oya byo na we urabyumva, ariya mafaranga bagombaga kuyampa. Kugeza ubu igikombe ni icyanjye. Stromae ntabyo azi, abateguye Salax na bo ndakeka ntabyo bamumenyesheje. Umwaka ugiye gushira ngifite kandi nta n’umwe wigeze ampamagara ngo akinsabe cyangwa ambwire ncyohereze i Burayi”
Akomeza agira ati “Niba Stromae abizi se kuki bataje kugifata. Kiracyateretse iwanjye tu. Ntegereje Stromae”
Igikombe cya Stromae kigiye gucuruzwa
Uyu musore wafatiye Stromae igikombe ngo yatangiye kwiga uburyo yagishyira ku isoko akagisaruramo make bitamukundira agashaka ubundi buryo yereka uyu muhanzi akazi yamukoreye.
Ati “Nta mikino mbishoboye nagishyiraho kuko ntawe urakimbaza. Ni uko mu Rwanda ntawapfa kukigura naho ubundi nakigurisha da. Nibishoboka nzakigurisha ndebe ko navanamo make nibyanga burundu ncyoherereze Stromae byibuze abone ko ndi umugabo”
Gushyirwa muri Salax kwa Stromae ntibyanyuze benshi
Twagerageje kuvugana n’abuyobozi ba Ikirezi Group ari nayo yateguye Salax Awards, Emma Claudine n’abamwungirije, ntibyadukundira ngo tumenye icyo bateganyiriza iki gikombe cyangwa niba baratereye iyo ngo uwagifashe azagicuruze nk’uko abyivugira.
Stromae ni Muntu ki?
Paul Van Haver, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae ni umubiligi w’umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Yavutse kuwa 12 Werurwe 1985. Yakunze gukora injyana ya Hip Hop na Electronic music.
Imwe mu ndirimbo zatumye aba icyamamara ni iyo yise Alors on danse, yanabaye igihe kirekire iya mbere mu gukundwa mu bihugu by’ i Burayi cyane cyane ibivuga ururimi rw’igifaransa.
Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligikazi wo mu bwoko bw’aba-flamands. Yavukiye Mu Bubiligi, nyuma gato yo kuvuka kwe, se wa Stromae, ngo yaje kubata we n’abavandimwe be abasigira nyina.
Stromae ubwe yigeze kwitangariza ikinyamakuru Slate Afrique ko yabonye se inshuro nke zishoboka, ndetse ko iby’u Rwanda yabyumvise kuri nyirasenge bigeze kuganira, ngo ni we wagize ibyo amubwira birambuye ku Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO