00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Papi Clever na Dorcas binjiye mu bucuruzi bwa ‘Quincaillerie’ (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 May 2026 saa 09:41
Yasuwe :

Abakurikiranira hafi umuziki bazakubwira ko bigoye kuba wawukora udafite ibindi bintu ukora, kuko akenshi ukenera ubushobozi bwinshi ku buryo bisaba kuba ufite ahandi ukura byaba ngombwa bikunganirana.

Ni isomo ryizwe n’abahanzi benshi barimo na Papi Clever na Dorcas bamaze igihe bakora ubucuruzi bwa ‘Quincaillerie’ aho bafite iduka bise ‘Cledo lights’ ahazwi nko ku Kinamba mu Karere ka Gasabo.

Babwiye IGIHE ko batangije igishoro cya miliyoni 4 Frw bakuye mu muziki. Mu myaka itatu ishize bakora, bashimira Imana ko ubucuruzi bwabo buhagaze arenga miliyoni 40 Frw.

Dorcas yavuze ko nubwo bari bamaranye igihe igiterekezo cyo gukora ubucuruzi, bagishyize mu ngiro mu 2023.

Ati “Igitekerezo cyo umuntu aba akimaranye igihe, ariko mu 2023 nibwo twatangiye. Urumva umuntu wese aba yibaza ngo ni iki nakora cyazamura iterambere, ni iki nakongera mu byo nkora, ni uwuhe mwanya mfite nabyaza umusaruro.”

Uyu mugore yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku kuba batuye ku Gisozi ahari kubakwa inzu nyinshi kandi bakabona abafite ubucuruzi bwa ‘Quincaillerie’ bugenda nabo bigira inama yo kubikora.

Papi Clever we yemeza ko batangiriye ubucuruzi bwabo ku gishoro gito bari bakuye mu muziki, icyakora nubwo hatabura imbogamizi ariko bagitangira babonye ari ubucuruzi bushoboka bahita biyemeza kubikomeza.

Ati “Twatangiranye n’amafaranga make cyane, utuntu duke [...] urumva hari n’abatubwiraga bati abantu b’abahanzi abantu bagiye kubona mugiye gucuruza utuntu two gupfundikanya bizagaragara nabi [...] ndabyibuka neza ko twaranguje miliyoni 4 Frw kandi muri ibi bintu aba ari make cyane.”

Nyuma yo kubona ko ari ubucuruzi bushoboka, aba bahanzi bakomeje kujya bongeramo amafaranga make make ari nako bagura umushinga wabo ndetse kugeza ubu bamaze kugira ‘Quincaillerie’ ifite agaciro k’arenga miliyoni 40 Frw.

Dorcas ukunze kuba ari we uri gucuruza muri iyi ‘Quincaillerie’ yavuze ko yagowe n’abantu bakundaga kuhamusanga batagiye kugura, ahubwo bashaka kuganira nawe nk’umuhanzi w’icyamamare.

Ati “Byabanje kujya bingora ariko mfata umwanya wo kwicara mbitekerezaho, hari umuntu uza akambwira ngo ashaka ko mugira inama n’ibindi byinshi, ugasanga biri bungore kubihuza mu gihe haba haje umukiliya. Ariko ubu nize uburyo bwo kubakira bose, ndabakira tukaganira nabona bitinda tugapanga undi munsi ikindi nkamwumvisha ko ndi mukazi bakabyumva. Ni ibintu n’ubu bikiba kandi bitanca intege, ndaza umunsi ku wundi nkabakira noneho hari igihe mbigiriramo umugisha bakaza bakanagura.”

Papi Clever wize ibijyanye n’amashanyarazi, yishimira kuba yarinjiye mu bintu afiteho ubumenyi ku buryo hari serivisi nyinshi yikorera bitamusabye gushaka impuguke.

Aba bahanzi batangiye barangurira i Kigali, ubu bageze ku rwego rwo kurangura mu Bushinwa ndetse bishimira ko ubucuruzi bwabo bwuzuzanya n’ubuhanzi mu buryo bw’amikoro.

Bagaragaje ko igishimishije ari uko wa muziki wabahaye igishoro uyu munsi nawo ushobora kunganirwa n’ubucuruzi bwabo umunsi ku wundi.

Ku rundi ruhande, aba bahanzi bagaragaza ko ubucuruzi butabaheranye ngo birengangize umuziki kuko bari gukora kuri album nshya bitegura gusohora muri uyu mwaka, banaboneraho guteguza ibitaramo bizenguruka imigabane inyuranye ku Isi mbere y’uko bakorera igitaramo i Kigali.

Papi Clever ubusanzwe witwa Tuyizere Pierre Claver na Ingabire Dorcas, uretse kuba baririmbana nk’itsinda, banahisemo kubana nk’umugore n’umugabo bakubaka umuryango ndetse kugeza ubu bafitanye abana batatu.

Muri ‘Quincaillerie’ yabo, Papi Clever wize ibijyanye n'amashanyarazi hari imirimo yikorera bitamusabye gushaka abakozi
Imyinshi mu mirimo yo kumanika amatara, Papi Clever arayikorera
‘Quincaillerie’ ya Papi Clever na Dorcas yatangiye bayishoyemo miliyoni 4Frw, ubu imaze kugira agaciro ka miliyoni zirenga 40Frw
Papi Clever akunze kwiyambazwa iyo hari imirimo ikeneye imbaraga
Papi Clever na Dorcas bavuze ko umuziki ariwo wabahaye igishoro
Dorcas niwe ukunze kwirirwa muri ‘Quincaillerie’ akoramo bya buri munsi
Kugeza ubu Papi Clever na Dorcas bishimira ko ‘Quincaillerie’ n'umuziki byuzuzanya mu buzima bwa buri munsi
Dorcas yishimira kuba hari n'abajya bamugana bashaka kuganira n'icyamamare mu muziki, yongeraho ko hari igihe amata abyara amavuta bakaba n'abakiliya
Papi Clever wize ibijyanye n'amashanyarazi yari yarabuze akazi ko kubikora kugeza ubwo yatangiraga kwikorera mu 2023
Papi Clever bamaze imyaka itatu mu bucuruzi bwa ‘Quincaillerie’

Amafoto: Mukayiranga Yassip Esther

Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages