00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuziki wa Davido uri kuzahazwa n’ibibazo birimo kubyara abana badahuje ababyeyi

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 17 July 2026 saa 08:48
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria David Adeleke, uzwi nka Davido, yavuze ko muri iyi minsi agorwa cyane no gusobanurira abana be impamvu bafite ababyeyi batandukanye.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na BBC. Davido yavuze ko abakobwa be babiri bakuru, Imade na Hailey, bamubaza impamvu bafite ba nyina batandukanye kandi ntibabane na we.

Davido yavuze ko ibi bibazo byagize ingaruka ku muziki we, ko umukobwa we mukuru witwa Imade yigeze kumwegera baraganira. Icyo gihe, Imade yamubajije impamvu akunda kubona se kuri televiziyo abyinana n’abagore benshi.

Ati “Abana banjye bari gukura kandi batangiye kumbaza impamvu bafite ba nyina batandukanye, impamvu batabana nanjye na bya bibazo bindi abana babaza”.

Yakomeje agira ati “Umunsi umwe, umukobwa wanjye w’imfura yaje kundeba arambwira ati ‘Papa, nakubonye kuri televiziyo uri kubyinana n’abakobwa babiri ingwatira”.

Icyakora, Davido yavuze ko agerageza kugira uruhare mu mibereho myiza y’abana be bose. Kuri ubu, amaze kugira abana batandatu ku bagore batandukanye.

Muri abo, we n’umugore we mushya, Chioma Adeleke, bafitanyemo babiri mu gihe umuhungu w’umuhererezi wabo witwa Ifeanyi aherutse kwitaba Imana aguye muri ‘piscine’.

Imade w’imfura ya Davido yavutse muri 2015, uyu muhanzi amubyaranye na Sophia Momodu, umukurikira witwa Hailey Veronica Adeleke yavutse muri 2017 kuri mugore witwa Amanda, mu gihe Dawson Adeleke we yavutse muri 2020 ku w’umunyamideli witwa Larissa Yasmin Lorenco.

Davido arembejwe n'ibibazo by'abana be bibaza impamvu bafite ababyeyi batandukanye
Davido afite abana batandatu bavutse ku babyeyi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages