Ibihembo bya GUBA bigiye gutangwa ku nshuro ya 13, bizabera i Kigali ku wa 29 Nzeri 2022, byatangijwe mu 2010 mu Bwongereza. Byashyizweho mu rwego rwo gushimira no gutera inkunga ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo bo muri Afurika no muri diaspora nyafurika.
Mason Jr, uzitabira itangwa ry’ibi bihembo ahatanye mu cyiciro cy’umuntu wakoze amateka mu myidagaduro ’Entertainment Mogul’. Ni umunyamerika utunganya amajwi, umwanditsi w’indirimbo, atunganya filimi, ubu ni Umuyobozi Mukuru wa The Recording Academy.
Umuyobozi Mukuru akaba n’Uwashinze Ikigo cya GUBA, Dentaa Amoateng, yavuze ko bashimira Mason Jr ku ruhare afite mu guteza imbere imyidagaduro.
Agira ati "Turashima akazi ke nka producer hamwe n’umusanzu we muri sosiyete binyuze mu bikorwa bye by’ubugiraneza bizamura intego z’iterambere rirambye zo kurwanya inzara abihuza no gukangurira abantu kumenya umuziki.”
Uyu mwaka ibihembo bya GUBA bizahuzwa n’umwanya wo kwishimira intwari y’amateka mu miryango y’u Rwanda na Afurika mu nsanganyamatsiko yiswe ‘Ndabaga – Drumbeat of Dreamers and Legends’.
Bizibanda mu kwerekana amateka ya ‘Ndabaga’, ubutwari n’umuhate byamuranze mu buzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!