00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoniwase yiteguye kwambara bikini muri Miss Earth 2018

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 October 2018 saa 08:52
Yasuwe :

Umutoniwase Anastasie watsindiye ikamba ryamuhesheje itike yo guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018, yavuze ko nta kabuza agomba kuzambara bikini.

Uyu mukobwa yahawe iri kamba ryari ritanzwe kumugaragaro ku nshuro ya mbere mu Rwanda, mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018.

Yambaye iri kamba ahigitse abandi bakobwa 9 bari bahanganye nawe.

Ibibazo byahise biza mu mitwe ya benshi ni ukwibaza niba azambara bikini kuko mugenzi we Uwase Hirwa Honorine wahagarariye u Rwanda umwaka ushize, yageze muri Phillipines ahaberaga irushanwa arayambara ariko akingaho umwitero.

Mu kiganiro Samedi détente gica kuri Radiyo Rwanda, Umutoniwase yabajijwe we uko azabigenza.

Mu gusubiza, yabanje kujijinganya nyuma ahita avuga ati “Nzayambara.”

Umutoniwase yari kumwe na Uwase Hirwa Honorine wateguye iri rushanwa mu Rwanda uyu mwaka.

Uwase yaje no guhita avuga ko hari abandi bantu [atigeze avuga amazina] bazagira inama uyu mukobwa ku buryo azitwara muri irushanwa.

Umutoniwase yamamaye cyane ubwo yajyaga aho abandi bari guhagurukira bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018 ari kuri moto mu gihe abandi bari bagiye bahagera mu modoka.

Abakobwa benshi bakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, batahaga inkuru zijyanye na Bikini arizo nyinshi kurusha uko bitwaye.

Bamwe bavuga ko ari uguta umuco kuko nta mukobwa w’I Rwanda wakagiye ku karubanda akerekana ibibero bye.

Byatangiye kugira ubukana ubwo Miss Umutesi Aurore Kayibanda yahagarariraga u Rwanda muri Miss Supranational 2013 akanga kwambara bikini, icyo gihe yashimwe na benshi ariko hari abataratinye kuvuga ko yagiye kwitemberera kuko yanze gukurikiza rimwe mu mategeko abateguye basabaga kandi yararigiyemo abizi.

Mu 2014 nabwo Umwari Neema yahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yanga kwambara bikini, 2015 Sonia Gisa arayambara biteza impagarara zakomeje ubwo Colombe Akiwacu wahagarariye u Rwanda mu 2016 na Ingabire Habibah waruserukiye mu 2017 bose bambaye bikini.

Uwase Hirwa Honorine nawe mu 2017 yagiye mu irushanwa rya Miss Earth, mu bice bibiri byose byari birimo kwambara bikini aratsemba yanga kuyambara.

Ubwa mbere yagaragaye yambaye ikanzu, ubwa kabiri yambara bikini ariko arenzaho agatambaro.

Uyu mukobwa yavuze ko nta kabuza agomba kuzambara bikini muri Miss Earth
Umutoniwase Anastasie yahawe ikamba rya Miss Populality 2018 muri Miss Rwanda
Azahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018 iteganyijwe kubera muri Philippines
Uyu mukobwa ashobora kuzongera akavugisha imbaga
Uwase Hirwa Honorine wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, yambaye Bikini ariko arenzaho umwitero
Ubwa mbere Hirwa Honorine bakunze kwita Igisabo abandi bambaye bikini we yiyambarira ikanzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages