00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore ugiye kurongora Nana Nadine yafashe irembo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 August 2026 saa 01:50
Yasuwe :

Umusore ugiye kurongora Iradukunda Nadine, umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda nka Nana Nadine, yafashe irembo iwabo w’uyu mukobwa.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize nibwo uyu musore yagiye gufata irembo kwa Nana Nadine, nyuma yo kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, mu gikorwa cyabaye ku wa 15 Nyakanga 2026.

Mu butumwa yaherekesheje amafoto yasangije abamukurikira ubwo yambikwaga impeta, Nana Nadine yagize ati “Ntangiye ubuzima bw’iteka ryose ndi kumwe n’umugabo umutima wanjye wari umaze igihe utegereje.”

Kuva yakwambikwa impeta, uyu mukobwa ntiyashatse kugaragaza imyirondoro y’umusore wigaruriye umutima we, ndetse bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda. By’umwihariko, yakunzwe muri filime zirimo City Maid, Maya, Hurts Harder n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho kwamamara.

Mu mezi ashize, Nana Nadine, wari umaze kuzamura izina rye muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gukora filime ye bwite yise Stain.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi barimo Saranda Mutoni, Irakoze Ariane Vanessa, Shemaryimanzi Dylan, Kayonga Tessy n’abandi banyuranye.

Nana Nadine (uri ibumoso) yari aherutse kwambikwa impeta
Ibi birori byitabiriwe n'inshuti za Nana Nadine
Umusore ugiye kurongora Nana Nadine yafashe irembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages