Nubwo atifuzaga kwerura byinshi ku nkuru iri muri iki gitabo cya paji zigera ku 153 cyane ko yifuza ko yazasomwa n’uwakiguze, Kibasumba yavuze ko gikubiyemo inkuru y’inshuti ye yahaye izina rya Isimbi.
Inkuru iri muri iki gitabo, ni iy’umwana w’umukobwa yise Isimbi uba waravukiye mu cyaro hanyuma yarangiza amashuri abanza agahembwa kujya kuyakomereza mu Mujyi wa Kigali aho nubundi yarotaga kujya.
Nyuma yo kugera i Kigali, Isimbi uba ugiye kuba kwa Nyirasenge yatangiye guteretwa n’umugabo wo muri urwo rugo aharwanira intambara y’ubuzima kugeza arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Inkuru y’urwo rugendo rw’ubuzima bushaririye niyo Kibasumba yahisemo kubara binyuze mu gitabo cye cya mbere yise ‘Behind her silence’ cyanamaze kugera ku isoko.
Ubwo yakomozaga kuri iki gitabo, Kibasumba yagize ati “Abantu benshi bafite guceceka ariko ntabwo tuzi impamvu babihisemo, Isimbi ni umwana w’umukobwa muto waciye mu bintu byamusabaga gucece kuko ariyo mahitamo gusa yari afite [...] ikintu cyonyine yari afite ni ikayi yandikagamo ibyo ari gucamo. Ntekereza ko iyi nkuru iri mu bantu benshi bahisemo guceceka.”
Kibasumba avuga ko nubwo iki aricyo gitabo cye cya mbere, yifuza kwandika byinshi icyakora akazakura imbaraga ku bazagura ‘Behind her silence’ cyane ko kiri ku isoko ‘Amazon’ mu gihe abagishaka mu ntoki bamwandikira ku mbuga nkoranyambaga akakibagurisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!