00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Patient Bizimana wibarutse umwana wa gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 April 2026 saa 10:40
Yasuwe :

Kuri uyu wa 15 Mata 2026 Uwera Gentille yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye na Patient Bizimana, bamaze igihe bakoze ubukwe ndetse uyu muhanzi agahita animukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Patient wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Iyo Neza’, yabwiye IGIHE ko uyu mwana w’umukobwa yavutse kuri uyu 15 Mata 2026, akaba akurikiye umuhungu baherukaga kwibaruka ku wa 24 Mata 2024.

Ku bijyanye n’uko umubyeyi n’umwana bameze, Patient Bizimana yagize ati “Turacyari kwa muganga ariko yaba umubyeyi n’umwana bameze neza.”

Patient Bizimana na Gentille Uwera bakoze ubukwe mu Ukuboza 2021 bibaruka imfura yabo akaba umwana w’umuhungu ku wa 23 Nzeri 2022.

Ku wa 19 Ukuboza 2021, ni bwo Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y’Imana, biyemeza kubana akaramata.

Patient Bizimana yari agaragiwe n’umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n’abandi bahanzi batashye ubukwe bwe barimo James [James&Daniella] n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.

Patient Bizimana n’umugore we basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranywa n’umugore wa Apotre Masasu Joshua.

Umuryango wa Patient Bizimana wibarutse umwana wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages