Musaza wa Miss Darlene witwa Gasana, Pallotte Edgard Kelly w’imyaka 16 wari urangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaburiwe irengero tariki 16 Ukuboza 2015.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Irambona Liberata nyina w’uyu mwana, yavuze ko nyuma yo kumara igihe bamushakisha, ku itariki 7 Mutarama 2016 yahamagawe na Polisi yo muri Uganda imumenyesha ko umwana we ari i Kampala.
Yagize ati” Yabonetse i Kampala, yagiye kuri Polisi y’aho abaha nimero zanjye barampamagara mpita mfata indege njya kumuzana.”
Uyu mubyeyi yavuze ko ashimira cyane Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ndetse na Polisi y’iki gihugu ku bufatanye bamugaragarije kugira ngo abone umuhungu we.
Ngo nta byinshi baramenya ku buryo umwana wabo yageze i Kampala kuko babanje kumuha umwanya wo kuruhuka.
Ati” Turacyategereje ko atuza akamera neza akazabona kutubwira uko byagenze gusa ameze neza nta kibazo yagize”.
Miss Gasana Darlene yasazwe n’ibyishimo
Miss Gasana Darlene, yavuze ko atabona uburyo asobanura neza ibyishimo yatewe no kubona musaza we ari muzima mu gihe yari amaze igihe yarihebye ari mu gihirahiro atazi amaherezo ye.
Yagize ati” Byarandenze, sinzi ukuntu nasobanura ibyishimo nagize byo kongera kubona musaza wanjye duhuje amaraso. Burya agaciro k’umuntu ukabona neza iyo adahari. Namaze igihe ntazi aho ari, niba ariho cyangwa atariho ariko byatumye ndushaho kwiyegereza Imana nubwo nari nsanzwe nsenga.”
Miss Gasana Darlene yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015, yanambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda; Ishami ry’Ubucuruzi (Miss CBE 2015).
Uyu mwana wabonetse kandi, ni murumuna w’umuhanzi Umutare Gabby kwa nyina wabo(Ba nyina baravukana).



















TANGA IGITEKEREZO