00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperikazi Fearless arakeka ko yaba yararozwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 August 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Nyuma yo kuremba akajyanwa mu bitaro igitaraganya, umuraperikazi Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless yatangiye gukeka ko uburwayi bwe bwaba bufite aho buhuriye n’amarozi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Fearless yagize ati “Mwiriwe bakunzi banjye maze iminsi itatu ndi mu bitaro, ni amakuru mabi, nanjye ndababaye pe, gusa mwemere amarozi ariho ariko Imana iturinda byinshi.”

Uyu mukobwa yavuze ko atiyumvisha uko buri gihe iyo agerageje kwegura umutwe mu muziki ahita arwara akisanga mu bitaro.

Ati “Ejo bundi nagiye mu kuganiro ku Izuba TV, ngeze mu rugo ntangira kuribwa mu nda bikomeye mbona kujya kwa muganga. Kugeza ubu abaganga babuze indwara kandi nkomeje kuremba.”

Fearless yavuze ko hari abanyamasengesho baherutse kumusengera bamubwira ko yarozwe.

Uburwayi bwarembeje Fearless kuva umwaka ushize, biza kuba bibi mu ntangiriro za 2022 aho muri Werurwe baje kumubaga ibibyimba byari byamufashe.

Fearless avuga ko hamwe n’Imana ashobora gukira ndetse akitabira igitaramo cya Kigali Hip Hop Festival giteganyijwe ku wa 27 Kanama 2022.

Fearless umaze iminsi mu bitaro avuga ko ashobora kuba yararozwe
Fearless ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cya Kigali Hip Hop Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages