PGGSS imaze iminsi ibera mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Mu bahanzi bashya Khalfan yinjiranye na bo, harimo Jay C bahuriye muri Hip Hop; Uncle Austin ndetse na Just Family yavuguruwe.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Nizeyimana Odo, yagiye agaragaza udushya tudasanzwe mu bitaramo byose byagiye bibera hirya no hino mu gihugu gusa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 yakoze ibintu byatangariwe cyane.
Yaje bamutwaye mu isanduku yera asohokana n’inuma y’umweru yari yajyanye, araririmba hanyuma mu kuva imbere y’abafana nabwo arongera yihindura nk’uwapfuye baramuterura bamusubiza mu isanduku.
Umuraperi Khalfan wagiye agaragaza udushya muri iri rushanwa yatunguranye azanwa imbere y’abafana aryamye mu isanduku yera, maze ayisohokamo aherekejwe n’inuma yera de ihita iguruka.
Uyu muaraperi wagaragaraga nk’aho afite umujinya ku amaso, mbere y’uko aririmba yabanje kubwira abafana ati “sinigeze menya ko uyu munsi nzaba ndi hano gutya”, ahita aririmba iyitwa ‘Ibaruwa’.
Yahise abwira abafana bamwe bamwerekaga ko batamwishimiye ati “Umuziki ntabwo ari amatsinda, nta n’ubwo ari football ahita aririmba iyitwa ‘Nabibonye ugiye’ yakoranye na Active.
Nyuma yo kuririmba nabwo ababyinnyi be n’abandi bamuherekeje muri iki gitaramo bamusubije mu isanduku baramuterura baramujyana.
Khalfan aheruka kubwira IGIHE ko iri rushanwa risize azamuye mu buryo bukomeye umubare w’abakunda ibihangano bye, yigaragaje kandi nk’umuraperi ufite ijwi rifite imbaraga no kumenya kwitwara imbere y’abafana urebeye ku bitaramo byose bimaze kuba.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO