Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki Nyarwanda by’umwihariko injyana ya Hip hop, avuga ko amaze igihe akora kuri album ye ari nayo yitiriye indirimbo yise ‘Ndi imbwa’ yakoze muri Gicurasi 2019 ari kumwe na Amag The Black.
Fighter P avuga ko indirimbo ye nshya yahuriyemo n’umuhanzikazi Neema Rehema bayise ‘Feel ghetto’.
Yagize ati “Ushobora kuba muri ghetto ukagira inzozi kandi ukaba ufite icyizere cy’uko hari igihe nawe uzagera ukaba muri za nyubako zikomeye.”
Fighter P yavuze ko iyi ndirimbo ari inyongezo isanga izindi zirindwi zizaba zigize album ye ya kabiri yitiriye indirimbo ye ‘Ndi imbwa’.
Ni album avuga ko ifite icyo ivuze ku muziki we kandi ifite umwihariko wo kuba iriho indirimbo zirindwi bishatse kuvuga ko ari umubare wuzuye nk’uko abemera Imana babyizera.
Izindi ndirimbo ziri kuri album ya mbere ya Fighter P zirimo "Ubucucu bwanjye", "Inati", "Ndaguha", "Wikwiheba" n’izindi zitandukanye.
Aba ‘producers’ bakoze kuri iyi album barimo Fazzo, Emery Touch, Evydecks n’abandi batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!