Ciney na Tumusiime Ronald basezeraniye kuzabana akaramata nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda agenga abashakanye mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku itariki ya 12 Gicurasi 2017.
Nyuma y’igihe kigera ku kwezi asezeranye imbere y’amategeko, uyu muhanzi yakorewe ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’, hari inshuti ze magara, abakobwa b’inshuti za Tumusiime n’abagore bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.
Ibirori bya Bridal Shower ya Ciney byabereye mu Mujyi wa Kigali munsi gato y’ibitaro bya CHUK kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017. Uretse Tonzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana nta muhanzi w’igitsinagore wundi wahakandagije ikirenge.
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu nshuti za Ciney wamufashije gutegura ibi birori[utashatse ko amazina ye atangazwa] yavuze ko ‘abahanzi b’inshuti za Ciney bose batumiwe ariko banga kuza ndetse ngo nta mpamvu batanze zababujije’.
Yagize ati “Nta muhanzikazi n’umwe tutatumiye, abo bose b’inshuti za Ciney bari baratumiwe ariko banga kuza, bohererejwe ubutumwa bakabubona bakanga gusubiza, nkeka ko ari umuco uri mu bahanzi nta rukundo bagira uko nababonye. Ibirori bya mugenzi wabo ntacyo bibabwiye urebye, haje Tonzi gusa, yitanze cyane kuko yari afite igitaramo muri Serena ariko yahanyuze.”
Ubwo Ciney aheruka gusezerana imbere y’amategeko nabwo nta muhanzi n’umwe wahakandagije ikirenge nk’uko bisanzwe bigenda mu bukwe bw’ibindi byamamare.
Uyu muraperi azarushinga muri Nyakanga 2017, azasezeranira mu itorero ry’Abangilikani ndetse mu minsi ishize ryaramwakiriye ku mugaragaro muri St Etienne mu Biryogo.
Ciney n’umukunziwe Tumusiime Ronald bamaranye imyaka irenga ine gato bakunda. Umusore yambitse Ciney impeta amutunguye mu gitaramo cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel kuwa 26 Werurwe 2017.
Ciney aheruka gusezerana imbere y’amategeko


















TANGA IGITEKEREZO