Ibi Candy Moon yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Piga adui’ ahamya ko ubu yamaze gusubukura umuziki.
Uyu muhanzi yagize ati “Ubushize nakwemereye ko ngarutse mu muziki gusa nyuma bigongana na Covid-19, rero ubu nongeye kugaruka ndi muri studio ndi gukorana na ‘One more studio’ ya M1.”
Uretse iby’indirimbo yemeje ko agiye gusohora imiziki myinshi, Candy Moon yabajijwe niba koko yaratandukanye n’umugabo akaba asigaye yibanira na M1.
Ni umuhanzi utigeze ushaka kugaruka cyane ku nkuru z’umugabo bari barakoze ubukwe mu 2020, icyakora yemeye ko batandukanye kandi ubuzima bwakomeje.
Ati “Reka tubishyireho umucyo, kuba waba warashatse ntimukomezanye birasanzwe, reka ibyo tubirenge kuko dutandukanye haciyemo igihe rwose.”
Uyu mugore yavuze ko ubu afite umukunzi mushya nubwo bari basanzwe baziranye kuva kera.
Ati “Ntabwo bakubeshye, buriya na bariya bose wagiye wumva baje nyuma ye kuko M1 tuziranye mu 2003, kwakundi uba ufite umukunzi w’umwana, icyo gihe twari dufite imyaka nka 14-16 [...] buriya reka nkwibire akabanga indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Icyo cyorezo’ ninjye mukobwa yifashishijemo.”
Candy Moon yavuze ko uko imyaka yagiye yigira imbere, we na M1 bagiye baburana buri wese akajya mu masomo, icyakora bakongera kubonana buri wese akora umuziki ariko ntibahite basubirana kuko buri wese yatinyaga undi.
Ati “Igihe cyaje kudutandukanya bamwe bajya kwiga aha abandi bajya ahandi turaburana [...] nyuma yo gusohora indirimbo nari narishyizemo ko yabaye icyamamare tutakiri ku rwego rumwe, igihe njye natangiraga umuziki yari afite ukuntu agezweho rero nkumva atari ku rwego rwanjye. Ku rundi ruhande na we yabaga yibaza ko ntamwikoza kuko yabonaga mba ndi kumwe na ba P Fla n’ibindi.”
Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, ari wenyine Candy Moon yahishuye ko yaje kongera guhura na M1 nubundi batabiteguye bose bitinye.
Candy Moon ahamya ko kongera guhura kwe na M1 byatewe n’umu DJ wabatumiye ahantu yagombaga gucurangira, nyuma yo kongera kuhahurira bahita basubukura umubano wabo.
Ati “Hari mu gitaramo cy’umuntu wari wamutumiye ukwe nanjye yantumiye ukwanjye, njye rero nahageze mbere mu gihe nari kumwe n’inshuti zanjye, hashize akanya mbona arinjiye aricara. Nyuma y’akanya twakubitanye amaso aransuhuza nanjye ndamusuhuza, yahise ancira amarenga ko namusanga aho yicaye, kuva uwo munsi nakwimuka tukicarana kugeza iyi saha turacyicaranye.”
Nzamwita Olivier wamamaye nka M1 uvugwa muri iyi nkuru, ni umuhanzi uri mu bafite izina mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko mu ndirimbo nka Brenda yakoranye na Bruce Melodie n’izindi zinyuranye.
Ni mu gihe Candy Moon ari mu baraperi bamaze igihe mu muziki kuko izina rye ryamenyekanye ubwo yakoranaga na P Fla bari bahuriye mu itsinda bise "Imperial Mafia Land".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!