00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Bad Bunny ari mu munyenga w’urukundo na Kendall Jenner

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 20 February 2023 saa 05:06
Yasuwe :

Umuraperi Benito Antonio Martínez Ocasio wamenyekanye nka Bad Bunny biravugwa ko ari mu bihe byiza by’urukundo n’Umunyamideli Kendall Jenner, umwe mu bagize umuryango w’aba Kardashians.

Umubano w’aba bombi watangiye kugarukwaho cyane mu bitagazamakuru bitandukanye nyuma yo gusohokana mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Los Angelas.

Ibi na none bivuzwe nyuma yaho ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, bafashwe amashusho basohokanye muri restaurant yo mu Mujyi wa Beverly Hills, bari kumwe na Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber.

Bad Bunny na Kendall Jenner ntibaremeza iby’umubano wabo bakomeje guhisha dore ko naho bari basohokanye muri Beverly Hills batashye banyuze mu miryango itandukanye.

Abakunzi b’uyu muraperi ukomoka muri Puerto Rico bagaragaje ko batishimiye uyu mubano afitanye na Kendall Jenner, wavuzwe mu rukundo n’abasore batandukanye b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kendall Jenner w’imyaka 27, ni Umunyamideli uri mu bahenze cyane bakoreshwa n’inzu z’imideli zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo Dior, Channel, Versace n’izindi.

Yavuzwe mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Benjamin David Simmons ukinira ikipe ya Brooklyn ya Basketball, Harry Styles, ASAP Rocky n’abandi.

Bad Bunny ni umuraperi w’imyaka 28, akaba n’umwe mu bakunzwe n’abatari bake muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘I like it’ yakoranye na Cardi B, ‘Mia’ yakoranye na Drake n’izindi.

Bad Bunny yagerageje guhisha ko yasohokanye na Kendall Jenner asohoka wenyine mu muryango w'inyuma
Bad Bunny na Kendall Jenner bafashwe amashusho basohokanye muri restaurant y'i Beverly Hills
Umuraperi Bad Bunny ari mu munyenga w’urukundo na Kendall Jenner

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages