Aba bombi bagaragaye basangira ifunguro muri Gio’s Restaurant iherereye muri hoteli ya St. Regis iri mu zizwi muri uyu mujyi wubatswe ku mazi. Bari bari kumwe n’abandi bantu. Kuba bongeye kugaragara bari ahantu hamwe byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bongera kwibaza niba hagati yabo hari umubano wihariye.
Maduka Okoye na Cardi B bari bamaze iminsi bavugwa cyane nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu birori bya Paris Fashion Week byabereye mu Bufaransa.
Muri ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bagaragaye baganira kandi baseka, ibintu byatumye bamwe batangira gukeka ko baba bafitanye umubano urenze ubucuti.
Nubwo bagiye bagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye, nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro niba hari umubano wihariye ubahuza.
Maduka Okoye ni umwe mu banyezamu bazwi muri Nigeria. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 akina mu Butaliyani mu ikipe ya Udinese ndetse akaba yaragiye ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Nigeria.
Cardi B, amazina ye nyakuri ni Belcalis Marlenis Almánzar. Ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!