Idris wari uhagarariye Tanzania muri Big Brother Africa ni we wegukanye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya cyenda akaba ahigitse bagenzi be 25 yatangiranye mu minsi 63 ryari rimaze.
Batangiye irushanwa ari 26 bahagarariye ibihugu 14: Goitse na Sheilah (Botswana) Kacey na Ma’m Bea (Ghana), Melvin Alusa na Sabina (Kenya),Mr. 256 na Sipe( Malawi), Mira na Trezagah( Mozambique) Luis na Permithias(Namibia), Lilian na Tayo( Nigeria), Frankie na Arthur( Rwanda), Nhlanhla na Samantha( Afurika y’Epfo) , Idris na Laveda ( Tanzania), Ellah na Esther(Uganda), Macky2 na Resa (Zambia) , Butterphly na JJ(Zimbambwe).
Uko iminsi yagiye ishira niko abanyantege nke mu irushanwa bagiye basezererwa kugeza ubwo ku munota wa nyuma Idris yasigaranye na mugenzi we Tayo wa Nigeria.
Ababurana ari babiri burya umwe aba yigiza nkana, nubwo Tayo yari ashyigikiwe cyane muri Afurika kubera uburyo yigaragazaga cyane nk’umuntu uhorana ibyishimo kandi warindaga bagenzi be gukonja mu irushanwa, byarangiye Idris amutsinze bityo ibyishimo bitaha muri Tanzania.
Ibirori bisoza irushanwa byabereye mu nzu ya Biggie(Big Brother), byabimburiwe no kunyura kuri tapi itukura kw’abatangiranye n’iri rushanwa ariko ntibabone amahirwe yo kugera ku cyiciro cya nyuma.
Kunyura kuri tapi itukura birangiye, Biggie yateranyirije hamwe abahatanaga 8 bari basigaye mu irushanwa aribo Tayo(Nigeria), Ma’am Bea(Ghana), Sipe (Malawi), Nhlanla( Afurika y’Epfo), JJ (Zimbabwe),Macky2(Zambia), Butterphly(Zimbabwe) na Idris(Tanzania).
Nk’uko byagiye bigenda buri cyumweru, Biggie yatangiye igikorwa cyo gusezerera abadahagaze neza akaba yahereye kuri Butterphly(Zimbabwe) na mugenzi we Ma’m Bea (Ghana). Aba bombi bamaze kuva mu irushanwa, ubwoba bwatangiye gutaha imitima y’abari basigaye batandatu buri wese yitsaga umitima ku bwo gutinya gusezererwa ku munota wa nyuma akubura amahirwe yo kwegukana amadorali 300,000 yagenewe uwa mbere.
Nyuma ya Ma’am Bea(Ghana) na Butterphly(Zimbabwe) hahise hasezererwa Sipe (Malawi) na JJ (Zimbabwe). Irushanwa ryahise rigera ahakomeye ubwo hari hasigayemo bane Afurika yose yibaza babiri bagiye guha rugari abagomba kugera ku mukino wa nyuma.
Bidatinze, Biggie yahise yereka umuryango Nhlanla( Afurika y’Epfo) na Macky2(Zambia) bityo hasigaramo Tayo (Nigeria) na Idris(Tanzania).
Aho ruzingiye havugishije benshi mu bari bakurikiye Televiziyo bibaza ugiye kwegukana 300,000 $. Inzu ya Biggie imaze gusigaramo babiri, buri wese wari ukurikiye Televiziyo yoherezaga ibitekerezo bye avuga izina ry’uwo yifuza ko atwara igihembo nyamukuru.
Byari ibyifuzo bya buri wese kuko Biggie we yagombaga guhitamo umwe koko witwaye neza kurusha abandi mu nzu ye. Akimara kuganira n’aba basore bombi, yemeje ko Umunyatanzaniya Idris w’imyaka 21 y’amavuko ari we utsinze irushanwa.
Undi akimara kumva izina rye rihamagawe, yasimbukiye mu bicu. Tayo yahaye icyubahiro uyu mugenzi we na bagenzi be bose batangiranye irushanwa bamusanga kuri stage bamufasha kubyina intsinzi.
Idris w’imyaka 21 y’amavuko, yegukanye amadorali ya Amerika 300,000 ahwanye na n’amafaranga y’u Rwanda 207,420,651.
Uyu musore akunda umwuga wo gufotora cyane ndetse ngo yiyumvamo impano ikomeye yo kuzaba umukinnyi ukomeye wa sinema ku Isi. Akunda cyane umuziki w’abahanzi Chris Brown, Michael Jackson, Usher, Ed Sheeran, Sam Smith, Lana Del Ray na Nina Simone.
Nta muntu umwe ku Isi afataho icyitegererezo uretse nyina umubyara ari na we wamuteye ingabo mu bitugu amwumvisha ko ashobora kwegukana iki gikombe none abigezeho.


















TANGA IGITEKEREZO