00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Soloba wari wafungiwe muri Uganda yageze i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 July 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Umunyarwenya Swedi Habimana wamamaye nka ‘Soloba’ wari umaze iminsi atawe muri yombi na Polisi ya Uganda, yageze i Kigali ku wa 20 Nyakanga 2025.

Uyu munyarwenya watawe muri yombi ku wa 18 Nyakanga 2025, yaje kurekurwa ku wa 20 Nyakanga 2025 we agahamya ko ari nyuma yo kuganirizwa ku makosa yari yakoze.

Mu kiganiro na IGIHE, Soloba yagize ati “Ni ukuri Imana ishimwe ko natashye ndi mu Rwanda, nakoze amakosa mfatira amashusho mu muhanda ‘High way’ wa Kampala-Entebbe nta burenganzira nasabye.”

Soloba yavuze ko nyuma yo kubuzwa gufata amashusho yaje kwibuka ko hari utuntu duke yari asigaje asubira kudufata birangira ariho bamufatiye.

Uyu mukinnyi wa filime akimara gufatwa, avuga ko yabaye nk’utumvikana n’umupolisi kuko batari bahuje ururimi bituma bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi icyakora ahamya ko ntacyo bamutwaye uretse kumuganiriza.

Ati “Mu minsi ibiri nahamaze baranganirije bambaza niba mu Rwanda nshobora gufata amashusho aho mbonye hose nta ruhushya mfite, mbabwira ko bitakunda. Nyuma bambajije impamvu numva ibyo ntakora iwacu nabikora mu mahanga.”

Nyuma y’iminsi ibiri, Soloba n’abo bari kumwe baje kurekurwa bahita bataha.

Uyu munyarwenya yavuze ko yari yagiye muri Uganda gukora filime yise ‘Amahanga arahanda’ izajya hanze mu ntangiriro z’Ukwezi gutaha kwa Kanama 2025.

Ubwo Soloba yari ageze i Kanombe atashye i Kigali
Soloba yakiriwe n'inshuti ye ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe
Soloba yavuye ku kibuga cy'indege ahita ajya kuruhuka mbere y'uko agira undi wese bavugana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages