00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaxo yinjiye mu bucuruzi yitezeho inyunganizi y’ibyo akura muri sinema (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 May 2026 saa 11:44
Yasuwe :

Kanyabugande Olivier benshi bamenye nka Nyaxo muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye no gutera urwenya, yinjiye mu bucuruzi.

Uyu munyarwenya yinjiye mu bucuruzi butanga serivisi zinyuranye zirimo akabari, restaurant, amacumbi, sauna ndetse na massage.

Ni ubucuruzi Nyaxo ari gukorera ahitwa Rwarutabura mu Mujyi wa Kigali, mu gihe amafaranga y’igishoro adatinya kwemeza ko yayakuye muri sinema.

Mu kiganiro na IGIHE, Nyaxo yavuze ko kwinjira mu bucuruzi ari igitekerezo yagize mu rwego rwo gushaka uko yarushaho kwiteza imbere.

Ati “Urabona umuntu aba ashaka gutera imbere, ntabwo wakora ikintu kimwe, nakoze urwenya rurafata rero uhita ushaka no gukora ibindi kugira ngo wagure ibintu. Ku rundi ruhande ubu ni ubucuruzi butanga akazi ku bantu benshi.”

Nyaxo yashimangiye ko yigiye umushinga kuri Clapton Kibonge na Uncle Austin bakoze ubucuruzi nk’ubwe mbere.

Ku rundi ruhande Nyaxo utangiranye abakozi icumi ahemba buri kwezi, ahamya ko ntacyo ubucuruzi bwe buzangiriza sinema kuko ari yo akora bya buri munsi.

Nubwo sinema yabyariye umusaruro Nyaxo, ntabwo yayigiyemo ari amahitamo ye ahubwo avuga ko bwari uburyo bwo gushakisha icyakunganira umubyeyi we mu gihe ubuzima bwari butangiye kubasharirira.

Nyaxo wari mu mashuri yisumbuye, ubuzima bwaje guhinduka iwabo bitewe n’uko ubucuruzi umubyeyi we yakoraga bwahombye ahita atangira gutekereza icyo yakora ngo abe yatanga ubwunganizi.

Ati “Buriya mu rugo habayemo guhomba kw’ababyeyi [...] noneho hari n’igihe no kwiyakira bigorana ahubwo ha handi yahombeye akaba ari ho yashaka gushyira utundi dufaranga yari asigaranye cyangwa akaba yanaguza kugira ngo arebe ko byakunda ari na byo biteza ikibazo. Aho ni ho nahereye ntekereza nti ni iki nafasha umubyeyi nubwo nari muto kuko nari mfite imyaka 15-16.”

Uko ni ko Nyaxo yatangiye yifuza kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ahera ku kubyina ariko kubera ikibazo cy’indirimbo z’abandi ntibyinjize.

Nyuma yaje kwigira inama yo gutangira ibyo gusetsa atangira gukora urwenya gutyo abantu bararukunda, atangira kurwinjirizamo amafaranga, abasha kwiyishyurira amashuri yari asigaje ndetse kugeza ubu ni nawe wishyurira barumuna be batatu.

Nubwo ibijyanye n’amasomo yabisubikiye mu mashuri yisumbuye, Nyaxo ugifite inzozi zo kuzaba umuganga, ahamya ko nyuma y’uko murumuna we wa nyuma yishyurira arangije amashuri yisumbuye na we azareba uko yasubukura amasomo ya kaminuza ari naho yifuza kwiga ibijyanye n’ubuvuzi.

Nyaxo yamamaye muri sinema nk'umunyarwenya ukomeye
Amafaranga yakuye mu rwenya niyo yamufashije kubaka ubucuruzi bwe
Nyaxo yamaze gufungura ubucuruzi yise 'Nyaxo Hub'
Muri Nyaxo Hub harimo akabari, restaurant, ibyumba by'amacumbi, sauna na massage n'ahakinirwa imikino inyuranye
Billiards ni umwe mu mikino ibarizwa muri Nyaxo Hub
Muri Nyaxo Hub hari aho gufatira amafunguro n'ibyo kunywa imbere
Nyaxo Hub ifite umwanya wisanzuye hanze aho abantu bashobora gufatira ibyo kunywa no kurya bisanzuye

Amafoto: Mukayiranga Yassip Esther

Video: Divin Rukimbira


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages