Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ntakabuza wahuye n’amashusho yerekana uko byaba bimeze igihe umuntu runaka w’icyamamare yabaye yagiye mu ijuru ku munsi w’urubanza nk’uko abemera Bibiliya babivuga.
Ni amashusho agaragaramo uyu musore Phil Gentil aho agerageza kwisanisha n’icyamamare akagaragara ari imbere y’urumuri rwerekana umucyo kurundi ruhande hari umuriro ujyamo abanyabyaha.
Muri aya mashusho uyu musore yifashisha ijwi riremereye yita ko ari irya malayika Gabriel uca urubanza ndetse akabaza ibibazo icyamamare gishaka kujya mu ijuru.
Ibisubizo bitangwa ni amagambo atandakunye icyamamare kiba cyaravugiye mu biganiro bitandukanye cyagaragayemo aho uyu musore agenda akatakata ayo majwi akayahuza nibyo Malayika Gabriel abaza muri uwo mwanya kuburyo ubibonye agira ngo ni ibintu by’ukuri byabayeho.
Ubundi ibi byaje bite?
Mu kiganiro cyihariye Phil Gentil yagiranye na IGIHE uyu musore yatangaje ko bwa mbere akora aya amashusho yashagaka kureba uko abo yayakoze babyakira niba batamurakarira dore ko hari abo ajyana mu muriro abashinja ibyaha.
Ni igitekerezo yagize mu 2020 ubwo yibazaga uko bizaba bimeze umunsi umuntu yagiye mu ijuru bakamujyana mu muriro akanga kuwujyamo.
Ati “Naratekereje ndavuga nti ese ubundi byagenda bite igihe umuntu yaba agiye mu ijuru akanga kujya mu muriro? nabanje kubyikoraho mbona abantu barabikunze.”
“Mu 2021 nararebye ndavuga nti ariko ko nakoze y’amashusho ari njye gusa nkabona abantu barabikunze, ubwo nkoze ku byamamare byagenda bite?, umuntu wambere natangiriyeho ni Yago, arabikunda cyane nawe abisangiza abamukurikira kumbuga ze.”
Uyu musore yakomeje avuga ko ibyamamare yakozeho aya mashusho byayakunze cyane bimutera imbaraga zo kurushaho kuyakora.
Ni amashusho amutwara umwanya munini dore ko bimusaba kubanza kureba ibiganiro hafi yabyose icyamamare ashaka kiba cyarakoze kugira ngo akuremo amajwi arakoresha kuburyo abihuza bikamera neza nkaho ibyo yahuje ari ukuri cyangwa ibintu byabayeho.
Nyamara Gentil ntiyakuze ari umwana ugira amashyengo cyane ahubwo yagiraga isoni nyinshi ndetse nawe ubwe iyo arebye aho ageze bimutungura cyane.
Mu bitaramo byo ku ishuri aho yize muri Technical School De Kabgayi – ETEKA yize amasomo ya Mechanics yumvaga narangiza kwiga azakora imirimo ijyanye n’ibyo yize.
Mu bitaramo byo ku ishuri niwe wateguraga imikino y’urwenya ndetse iyo yabaga yitwaye neza yahebwaga ibiryo bitandukanye n’ibyabandi banyeshuri.
Ubwo yari arangije kwiga yagiye gusaba akazi muri sosiyete zikora imodoka mu rwego rwo kwimenyereza umwuga ariko bakanga ku mwakira ahandi bakamuca amafaranga menshi atabona.
Ibi byatumye yisanga mu mirimo itandukanye irimo ijyanye no kubaka (umuyede) ndetse no kotsa inyama (mucoma) gusa yabikoze mu kwezi kumwe nyuma abona akazi mu ruganda rukora imigati.
Ubwo yari agiye gufata icyemezo cyo kureka akazi ko gutunganya ifarini ikorwamo imigati , mu rugo iwabo bamubereye ibamba kuko batumvaga umumaro w’ibintu byo gutera urwenya agiye gukora.
Gusa kuri ubu ababyeyi be ni bamwe mu bajyanama ba mbere afite muri iki gihe ndetse n’ibitenge akoresha akina mu nkuru yise “Mama Gentil” ni umubyeyi we wabimuhaye.
Kuri ubu uyu musore yemeza ko amashusho akora y’urwenya amutunze ndetse amufasha kubona ibyo akeneye mu buzima bwa buri munsi.
Amashusho yamushimishije cyane ni ayo yakoze yigereranya na Scovia Mutesi yagiye mu ijuru kuko ari mu yarebwe inshuro nyinshi mu gihe gito.
Gentil avuga ko abantu bamugoye mu gukora aya mashusho ari Miss Mutesi Jolly kubera ko ngo atagira amagambo menshi.
Kurikira ikiganiro kirambuye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!