00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, usigaye azwi cyane mu bikorwa byo guharanira impinduka mu mibereho n’imiyoborere y’igihugu, yatawe muri yombi.

Omondi yafatiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yari imbere y’inyubako ya Nairobi National Archives, akusanya imikono y’abaturage bashyigikiye ko umubare w’uturere two muri Kenya ugabanywa.

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza umupolisi amwambika amapingu, mbere yo kumwinjiza mu modoka ya Polisi.

Omondi yumvikanye abaza abapolisi icyaha yakoze n’aho bari kumujyana, ariko ntibamusubiza.

Mbere y’uko afatwa, Omondi yari mu gikorwa cy’amahoro cyo gusaba ko imiterere y’imiyoborere ya Kenya ivugururwa, hakagabanywa umubare w’uturere, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abagize inteko z’uturere.

Uyu munyarwenya arasaba ko intara Uturere twa Kenya tugabanywa tukava kuri 47 tukagera ku munani, igihugu kigasubira ku turere umunani cyari gifite mbere y’ivugururwa ry’imiyoborere.

Arasaba kandi ko Sena n’imyanya y’abadepite b’abagore bahagararira intara bikurwaho.

Mu bindi asaba harimo gukuraho imyanya y’abahagarariye abaturage bashyirwaho batanyuze mu matora no kugabanya umubare w’abagize inteko z’uturere.

Yagize ati “Mugabanye umubare w’uturere, uve kuri 47 ugere ku munani; mukureho abagize Inteko bashyirwaho batowe, muvaneho Sena n’imyanya y’abadepite b’abagore bahagararira uturere, kandi mugabanye umubare w’abagize inteko z’uturere.”

Omondi yavuze ko kwegereza ubuyobozi abaturage cyari igitekerezo cyiza, ariko cyananiranye kubera ko Abanya-Kenya bakomeje kuremererwa n’imisoro myinshi ikoreshwa mu guhemba abayobozi batowe n’abashyirwaho.

Yari yasabye abaturage kunyura kuri Nairobi National Archives bagashyira umukono ku busabe bwe, mbere y’uko bushyikirizwa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora kugira ngo hategurwe kamarampaka.

Nyuma yo kumuta muri yombi, ntihahise hamenyekana aho Omondi yajyanywe.

Si ubwa mbere Omondi afunzwe azira ibikorwa byo kwamagana ibyemezo bya Leta.

Muri Kamena 2026, yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, nyuma yo kuyobora imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry’ibiciro bya lisansi.

Mu 2024 na bwo yatawe muri yombi ari hafi y’inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, ubwo yamaganaga umushinga w’itegeko ry’imari wari wateje impaka muri Kenya.

Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages