Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 9 Kanama 2024, giha amahirwe abataragira amazina mu mwuga wo gusetsa biyereka abafana mbere y’uko abanyarwenya bubatse izina bahabwa umwanya.
Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, Doctall Kingslay yinjiranye igikapu gisa n’imyenda yari yambaye. Abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo igitaramo bikojeje mu bicu bamwereka urukundo rudasanzwe.
Doctall Kingslay usanzwe uzwiho gushishikariza abanyamahanga gukunda u Rwanda, yateye urwenya rwinshi rwibanda kuri Perezida Paul Kagame, amugaragaza nk’umuntu udasanzwe.
Ati “Mufate telefoni zanyu mbereke, murebe ku rubuga rwa Instagram ya Perezida Kagame, murabona ko haherukaho abashyitsi yakiriye mu Biro bye! Ahora ashakira ibyiza Abanyarwanda naho twe iwacu twirirwa turwana n’ibyihebe, ubushomeri bwayogoje urubyiruko, umutekano ntawo. Ni ukuri muri abanyamahirwe!”
Iki gitaramo cyasozaga ‘Iserukiramo rya Iwacu Summer Comedy Festival’ cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Joshua, Prince, Umushumba, Seth Seka, Fred Rufendeke, Rusine Patrick, Joseph n’abandi benshi.
Ni mu gihe cyari kiyobowe na Anita Pendo wafatanyaga na MC Nario.
Iki gitaramo kandi cyatewe inkunga na Jespo2ltd izana ikanacuruza inzoga z’umwimerere zitwa Flo, ziri mu moko 3: Red Flo, Yellow Flo na Flo58.
Mu minsi ishize karisimbi Events yahaye igihembo imwe muri izi nzoga Red Flo nk’inzoga y’umwerere (Organic Beer of the Year - Red Flo).















>




Amafoto: Moses Kwizera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!