Blameitonkway w’imyaka 30 uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na Instagram, yamenyekanye cyane ubwo yiganaga umunyamideli Tyra Banks mu kiganiro ‘America’s Next Top Model’.
Kuva icyo gihe andi mashusho yose yagiye akora yarakunzwe cyane, kugeza ubwo mu minsi ishize yatangije umukino yise TiTi uri mu ikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ni umusore uba ugaragara mu isura y’umukobwa mubi, akagorwa no kwakirwa mu muryango, mu nshuti ze, yewe no kubona umusore bakundana bikamubera ihurizo.
Umuntu uri hafi na Blameitonkway yabwiye IGIHE ko uyu munyarwenya amaze iminsi itatu mu Rwanda aho ari gukorera mu rugendo rwe bwite.
Ati “Yaje gutembera, agasura ingagi ariko ari no gukora amashusho y’imikino ye. Rwari urugendo rw’iminsi ine yatangiye ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.”
Blameitonkway udakunze gushyira ubuzima bwe hanze, yavukiye i Dallas muri Texas, yatangiye kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga akiri umunyeshuri kubera amashusho yakunze gusangiza abamukurikira.
Blameitonkway ari mu Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!