00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya 5K Etienne yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 February 2026 saa 09:41
Yasuwe :

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne, yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga nk’isezerano ry’uko bo ubwabo bemeranyije gutangira umushinga wo kuzabana akaramata.

Mu gitondo cyo ku wa 4 Gashyantare 2026 ni bwo 5K Etienne yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga ahamya ko yamaze kubwirwa ‘Yego’ nk’igisubizo cy’uko biteguye kurushinga.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, 5K Etienne yavuze ko uretse kwambika impeta umukunzi we, banafite umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko utegerejwe ku wa 5 Gashyantare 2026.

Mu minsi ishize nibwo 5K Etienne yerekanye uyu mukobwa bitegura kurushinga nk’uwo yahisemo ndetse yahaye umutima we.

Icyo gihe 5K Etienne yabwiye IGIHE uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwizeyimana Josiane, bamaze imyaka ibiri bakundana nyuma yo guhurira mu bukwe bari batashye.

Ubwo 5K Etienne yashyiraga hanze amafoto y’uyu mukobwa n’amashusho bari kumwe, ku rukuta rwe rwa Instagram ari na bwo bwa mbere yabwiye abamukurikira ko yabonye uwamurutiye abandi, yamutatse mu buryo budasanzwe amugaragaza nk’uwahinduye byinshi mu buzima bwe.

Ati “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho. Uri mwiza kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye, umunsi ugira amasaha 24 kandi buri saha igira iminota 60.”

“Rero buri munota ngukunda cyane kuko buri saha yose igera nyitegereje, wenda bishoboka najya nsaba Imana ngira nti Mana mfasha iyi minota igende gahoro kugira ngo mbashe gukundwakaza umwiza wanjye. Mukundwa uratekanye uri kumwe nanjye. Ndarahiye ko nta kindi nakwiyumvamo kirenze uko ngukunda ubu, ariko nzi neza ko ejo nzagukunda kurushaho.”

Aya magambo uyu musore yagiye ayaherekesha utumenyetso tw’umutima, agaragaza ko akunda uyu mukobwa bidasanzwe.

5K Etienne yamaze kwambika impeta umukobwa bitegura kurushinga
5K Etienne n'uyu mukobwa bamaranye imyaka ibiri
Byari ibyishimo kuri uyu mukobwa ubwo yasabwaga na 5K Etienne ko bazarushinga
Uyu mukobwa witegura kurushinga na 5K Etienne yamwemereye kuzamubera umugore yambara impeta
Uyu mukobwa yambaye impeta mu gihe ku wa 5 Gashyantare 2026 bazaba basezerana imbere y'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages