Bimaze kuba akamenyero kuri benshi, i saa moya z’umugoroba za buri cyumweru baba bicaye imbere ya za televiziyo zabo kugira ngo birebere impano zitangaje z’abari guhatana mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent.
Kuri iki Cyumweru, tariki 18 Kanama 2019, nibwo herekanywe agace ka gatatu. Abagize akanama nkemurampaka ntibahindutse n’ubundi ni Umunyarwandakazi Makeda Mahadoe, Umunya-Tanzania Vanessa Mdee, Umunya-Kenya Jeff Koinange na Gaetano Kagwa wo muri Uganda.
Kuri iyi nshuro abenshi mu banyempano berekanye ibijyanye n’imikino ngororamubiri irimo ubufindo.
Umunyarwandakazi witwa Umutoniwase Evelyne yerekanye impano idasanzwe yo kwizigingazinga akajya mu ikarito, kwikuba ku buryo akananwa kajya hasi ikibuno kikajya hejuru y’umutwe n’ibindi akora akigira nk’inzoka.
Uyu mukobwa wiyise African Snake Girl ufite imyaka 18, yavuze ko yavumbuye impano ye ubwo yari afite imyaka ine, kongera ubumenyi akaba abyigira ku rubuga rwa YouTube.
Uyu abagize akanama nkemurampaka bose bashimye impano bamwemerera gukomeza.
Abandi Banyarwanda ni itsinda ry’abasore b’ababyinnyi bitwa Kaza Kids na bo bemeje akanama nkemurampaka bitewe n’imbyino. Vanessa Mdee na Jeff Koinange bavuze ko bakunze imisatsi yabo.
Itorero ryitwa Himbaza naryo rikorera mu Mujyi wa Kigali ariko ririmo abakomoka mu Burundi berekanye ubuhanga mu kuvuza ingoma bimenyerewe mu muco w’Abarundi.
Jeff Koinange yabanje gukerensa impano y’aba basore akeka ko ingoma bari bikoreye zoroshye bayimushyize ku mutwe araniha, ahita abaha ‘Yes’ barakomeza.
Itsinda ry’ababyinnyi ryo muri Tanzania ryitwa Makorokocho ryemeje akanama nkempurampaka rihita ryemererwa gusimbuka rikajya muri ½ cy’irushanwa.
Kugeza ubu nta Munyarwanda urasezererwa muri iri rushanwa. Abamaze kubona amahirwe yo gukomeza harimo uwitwa Fidèle ucuranga gitari akanaririmba, Itorero ry’Abana ryitwa Uruyange, Umuraperi Taykun n’itsinda ry’abakora ubufindo rya Young Circus.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere biteganyijwe ko uzaryegukana azahembwa ibihumbi $50, agera muri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO