Ibi bitaramo bizaba kuva ku wa 4-6 Nzeri 2026, byitezwe ko bizitabirwa n’ibyamamare binyuranye byiganjemo ibyo muri Afurika.
Byitezwe ko abahanzi nka Davido, Adekunle Gold, Tiwa Savage, Flavour, Ruger, Tay C, Victony, Lil Baby uzaba yatumiwe nk’umuhanzi w’umunsi, bazaba basusurutsa abakunzi b’ibi bitaramo ku munsi wa mbere.
Afrollie azatarama ku munsi wa kabiri, hamwe na Tems, Ayra Starr, Gabyz, Bien na Sarkodie. Ni bwo Sex Red na Latto batumiwe nk’abahanzi b’umunsi na bo bazatarama.
Umunsi wa gatatu w’ibi bitaramo ari na wo wa nyuma, uzaba uyobowe n’abarimo Wizkid, Olamide n’abandi banyuranye barimo Chief Keef watumiwe nk’umuhanzi mukuru.
Afrellie na Bien ni bo banyamuziki bonyine bo muri Afurika y’Iburasirazuba batumiwe muri ibi bitaramo, ibishimangira imbaraga uyu mukobwa akomeje gutera imbere.
Uyu Munyarwandakazi yibukwa cyane mu birori bya ‘Rwanda Convention USA’ byabereye muri Amerika muri Nyakanga 2025 kubera ubuhanga budasanzwe yagaragaje mu kubyina.
Ni umukobwa ufite impano yo kuvanga imiziki ariko anabyinira abakunzi b’umuziki bigakundwa n’abatari bake.
Mu Ugushyingo 2025 yiyambajwe mu gitaramo cyari cyatumiwemo Joé Dwèt Filé bataramanye mu Mujyi wa Boston.
Ni we ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Nyanja’ ya Kevin Kade.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!