00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr. Lus agiye kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 February 2026 saa 09:20
Yasuwe :

Sekamana Eric wamamaye mu bijyanye no kumurika imideli nka Mr. Lus, agiye kurushinga n’umukunzi we aherutse gutungura akamwambikira impeta ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Nk’uko bigaragara ku butumire bageneye abavandimwe n’inshuti bazasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda ku wa 3 Ukwakira 2026, bakorere ubukwe i Nairobi ku wa 26 Ukuboza 2026.

Mu minsi ishize ni bwo Mr. Lus yemereye IGIHE ko afite umukunzi ndetse bitegura kurushinga. Icyo gihe yavuze ko umwaka wa 2026 utazasiga ari ingaragu.

Uyu musore ahamya ko yakundaniye n’uyu mukobwa uba muri Kenya ku ikoranabuhanga.

Mr. Lus uretse kumurika imideli asanzwe anakora muri ‘Atelier du Vin’ aho akora nk’umusore utunganya ‘Cocktail’ (umuntu ukora aka kazi ni we witwa mixologist).

Uretse kumurika imideli, Mr. Lus yanamenyekanye muri APR FC nk’umwe mu bakinnyi banyuze mu ikipe y’abato bayo. Ni umuvandimwe w’abanyuze muri iyi kipe nka Sekamana Leandre na Sekamana Maxime.

Ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda no muri Kenya
Sekamana Lus agiye kurushinga n'inkumi aherutse kwambikira impeta ku kibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages