Judith Heard Kantengwa ni umunyarwandakazi, wakuriye muri Uganda, wanubatse ibigwi bikomeye mu kumurika imideli. Ubu aka kazi ke yagakomereje muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika. Yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitewe n’inkuru mbi zagiye zimuvugwaho.
Ubwo yaganiraga Televiziyo ya NTV mu kiganiro cyitwa Mwasuze Mutya, Judith Heard yavuze ko yagiye kugerageza uko yashyira mu bikorwa inzozi ze akabikorera kure ya Uganda kuko ngo abantu baho batajya bashima ibyiza, ahubwo bahora bahanze amaso ahari inenge.
Yagize ati “Birababaza iyo uri kuzamura ibendera ry’igihugu ariko nta muntu n’umwe ubyitayeho. Bavuga ngo urashaje gusa. Uramenyekana cyane kuko ushaje! Ni nde wavuze ko utakabya inzozi zawe ukuze?”
Uyu mugore w’abana batatu yavuze ko mu gihe yafataga umwanzuro wo kuva muri Uganda ubuzima bwe bwari mu kaga, ku buryo yashatse kwiyahura bitewe n’uruvugo rw’abantu bo muri icyo gihugu.
Yagize ati “Ibyo umuryango mugari wacu wankoreye byampatiraga kwiyahura. Nari mfite agahinda gakabije, ariko sinigeze ngira uwo mbibwira kuko abantu bari kwihutira kunshira urubanza. Singishoboye kwihanganira abantu ukundi, kuko narakanzwe. Umbonye wese, abona ibyo yasomye mu binyamakuru.”
Kuva ubwo atangiye gukorera akazi ke i New York, ngo ubuzima bwe bwarahindutse cyane.
Ati “Mbere nabanzaga kunywa inzoga nkasinda kugira ngo ngire aho njya, ubu ntabwo nitaye ku byo abantu bamvuga. Ubu nshobora guhagarara imbere y’imbaga y’abantu nkavuga kandi ntigeze mfata ibisindisha.”
Muri Kanama uyu mwaka Judith Heard yafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda, abazwa iby’amafoto ye y’urukozasoni yari yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba.
Uyu mugore yavuze yari yayafashe ari kumwe n’uwari umukunzi we, ariko ko atigeze agambirira kuyashyira hanze. Yavuze ko umuntu wakoze ibi ari uwiyemeje kumushyira hasi, mu gihe hari intambwe ateye.



















TANGA IGITEKEREZO