Judith Heard Kantengwa wamamaye muri Uganda mu kumurika imideli, yageze ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Yakiriwe n’umuyobozi wa The Mane, Mupenda Ramadhan (Bad Rama), ari nawe wamutumiye. Mu bandi bamuhaye ikaze i Kigali harimo umuhanzikazi Marina n’umugore wa Safi, Judith Niyonizera.
Uyu mugore usigaye uba i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje i Kigali mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, bizahuriramo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda (Celebrities Christmas Party), akaba ari nawe uzabiyobora.
Judith uvuga ikinyarwanda adategwa, mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kuza mu rugo n’ubwo ajya ahaza inshuro nyinshi muri gahunda z’umuryango we ntibimenyekane.
Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo afite n’igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abatishoboye.
Yabajijwe iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Bad Rama, dore ko bakunze kuba bari kumwe mu Mujyi wa Kampala, abyamaganira kure, ahamya ko nta kindi kibahuza kitari akazi.
Ati “Muri uru ruganda rw’imyidagaduro, abantu benshi barakorana kandi ntabwo bivuze ko umugabo n’umugore iyo bakorana baba basambana cyangwa bateretana. Ntabwo njye na Bad Rama dukundana ariko dukorana mu bucuruzi bitandukanye.”
Uyu mugore w’abana batatu, wigeze kugaragazwa mu mafoto yambaye ubusa, yanze kugira icyo abivugaho, ngo kuko bitajyanye n’igikorwa cyamuzanye.
Aya mafoto yatumye ahatwa ibibazo n’inzego z’umutekano muri Uganda, ahinduka iciro ry’imigani, ku buryo biri mu byatumye afata icyemezo cyo kuva muri iki gihugu.
Igitaramo cya Celebrities Christmas Party kizabera mu ihema ryo muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali. Kizasusurutswa n’abahanzi bo muri The Mane nka Safi Madiba, Marina, Queen Cha hiyongereyeho itsinda rya Urban Boys.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 ku meza y’abantu umunani.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO