Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu ntangiro za Nzeri, aho feri ya mbere yahise ayifatira mu birunga agasura ibyiza bitatse u Rwanda, birangajwe imbere n’ingagi.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ruherekejwe n’amashusho ari kumwe n’umukuru w’ingagi (Silver-back) ndetse n’izindi ntoya yagaragaje ko yashimishijwe no kuza mu Rwanda gusura ibi biremwa bifite aho bihuriye n’umuntu.
Ati “Kureba ibi biremwa byiza byita ku bana babyo ndetse bikabarinda mu buryo bukomeye, ntabwo nari nzi ko nzigera mbona ibintu nk’ibi mu buzima bwanjye. Turi kure cyane y’Isi ya nyayo. Ni ingenzi kwibuka ko dukeneye kwita kuri buri kiremwa kiriho. Ntabwo bikunze kubaho kubona Silver Back[Umukuru w’ingagi uba ufite ikimenyetso cy’umuringa ku mugongo] , ikimenyetso cy’umuringa kigaragaza gukura.”
Nyuma yo gusura ingagi uyu mukobwa yagiye asangiza abamukurikira, ubutumwa butandukanye bugaragaza ko yishimiye u Rwanda n’ikirere cyarwo. Hari nk’aho aherutse kugaragara ari kumwe n’imbwa yambaye bikini, avuga ko ari kota akazuba ka mu gitondo ko mu Rwanda ari nako amenyana n’inshuti nshya.
Hari n’ahandi yasangije abamukurikira barenga miliyoni eshatu amafoto ya mu gitondo ari kota akazuba ko mu Rwanda agaragaza ko yahishimiye.
Charly Jordan yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1999. Yakuze akunda imikino ijyanye no kwiruka cyane. Yatangiye no gukina umupira w’amaguru afite imyaka 12, afite n’ubuhanga buhambaye mu bijyanye no koga ndetse afite n’izindi mpano zitandukanye.
Uko yagiye akura ni nako yaretse imikino yo kwirukanka , atangira gukurikira umwuga wo kumurika imideli, no gukoresha imbuga nkoranyambaga kinyamwuga, ku buryo mu gihe gito yahindutse icyamamare kuri instagram kubera uburyo budasanzwe amurikamo imideri , by’umwihariko aho kenshi agaragazaga amafoto yambaye bikini.
Uyu mukobwa abamukurikira kuri Instagram no kuri Tik Tok hamwe barenze miliyoni eshatu. Ubusanzwe ni umuyobozi w’amafilimi[film director], umunyamideli wabigize umwuga ndetse akanavanga imiziki [DJ].
Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu gikundi kimwe n’izindi nshuti ze zirimo Umunyamideli nawe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kinsey Wolanski, wamenyekanye ubwo yinjiraga mu kibuga yambaye ubusa ku mukino wa nyuma wa Champions League ya 2019; nawe uherutse kugaragaza ko ibyishimo ubwo yasuraga ingagi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!