Impapuro z’ubutumire zigaragaza ko Mbabazi azasaba anakwe Uwase tariki 30 Mutarama 2021.
Hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.
Mbabazi asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), azwi cyane mu kiganiro ‘Zoom In’.
Mu minsi ishize nibwo Mbabazi yagaragaje umukunzi we mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’umukunzi we.
Mu magambo yaherekeje iyi foto Mbabazi yagize ati “Niba dukundana, Imana iba muri twe kandi urukundo rwayo rwuzuye muri twe […] Uwase na njye.”
Mbabazi ni umwe mu banyamakuru babimazemo igihe, ntabwo yakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo.
Uyu musore amaze imyaka igera kuri 12 ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!