AV ni umuhanzi ugezweho muri Nigeria mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Big Thug Boys’ na Confession.
Uyu musore ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aherutse gutaramira i Burundi mu gitaramo yahuriyemo na Mike Kayihura na Theecember, cyabaye ku wa 28 Ukuboza 2022.
AV ategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022 kuri Camp Kigali, guhera saa yine z’umugoroba.
Iki gitaramo kizaba kirimo aba- DJ batandukanye barimo DJ Glenn wo mu Bufaransa, DJ Spinu wo muri Zimbabwe, DJ Karim, DJ Tyga, DJ Pyfo, Bood’up DJ Kallexx, DJ Kim na DJ Yvezz bo mu Rwanda.
Iki gitaramo cyiswe ’ROCNYE’ cyateguwe na Intore Entertainment, kucyinjiramo ni 10,000Frw ndetse na 400,000Frw ku meza y’abantu umunani.
AV aheruka mu Rwanda mu gitaramo yahuriyemo na Ruger cyabaye ku wa 19 Gashyantare 2022 muri Canal Olympia.
Yatangiye kugaragaza impano mu kuririmba akiri muto, dore ko se yari umuririmbyi ndetse akaba n’umucuranzi wa piano.
Yatangiye umuziki mu buryo bweruye mu 2018 akora indirimbo yise ’Temperature’ yaje kumenyekana cyane. Yakoze izindi ndirimbo zamenyekanye zirimo ’Hustle’, ’Big Thug Boys’ n’izindi.
AV avuga ko afatira icyitegererezo ku bahanzi barimo Asa, Kendrick Lamar, Future, Xxxtentacion na Chronixx.
Zimwe mu ndirimbo za AV


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!