00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yageneye ubutumwa abamushinja ubunebwe mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 July 2026 saa 07:32
Yasuwe :

The Ben yahakanye ubunebwe akunze gushinjwa n’abakunzi b’umuziki bavuga ko asohora indirimbo nke, ashimangira ko ahubwo akora cyane, ariko ko hari igihe umuhanzi aba asabwa gusohora indirimbo yitondeye aho kwihutira gushyira hanze ibyo afite byose.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga iby’ubu bunebwe ashinjwa n’abakunda umuziki we.

Ati "Biterwa n’imboni umuntu areberamo ibintu. Ubu mfite inshingano nyinshi ngomba kwitaho. Umuziki ushobora kuba uri mu bintu bibiri cyangwa bitatu bya mbere mpa umwanya, ariko ukuri ni uko nkunda umuziki cyane. Abafana ba The Ben ndabasezeranya ko ibintu bigiye guhinduka kandi ngiye kubaha ibyo bakwiriye."

The Ben yahise ahakana ko ari umunebwe, avuga ko abantu bakoranye na we ari bo babihamya.

Ati "Umuntu wakubwira ko ntari umunebwe ni Jimmy Muyumbu twakoranye ubucuruzi. Azi ukuntu nshobora gukora cyane nkiri gushaka amafaranga. Undi ni Lick Lick, kuko igihe twatangiraga gukorana twasohoraga indirimbo nyinshi mu gihe gito gishoboka."

Uyu muhanzi yavuze ko uko imyaka ishira n’uburambe bwiyongera, umuhanzi atangira guhitamo gusohora indirimbo zifite igihe cyazo n’agaciro kazifasha kuramba, aho kwirukira ubwinshi.

Yagize ati "Hari igihe kigera ugatangira gusohora indirimbo ikwiriye aho gusohora iyo ufite yose. Icy’ingenzi kiba ari ugutanga igihangano cyiza kurusha gusohora byinshi."

The Ben ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’inkingi ya mwikorezi mu muziki w’u Rwanda. Akunze kuvuga ko yagiriwe umugisha wo kumara imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro n’abafana benshi mu gihugu.

The Ben yahakanye ubunebwe akunze gushinjwa n'abakunzi b'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages