00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Papa Cyangwe yirukanwa iwabo nyuma yo kuvugwaho gutera inda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 November 2025 saa 04:55
Yasuwe :

Papa Cyangwe uherutse gutangaza ko yibarutse imfura ye n’umugore basigaye babana nubwo batarakora ubukwe, yatangaje ko hashize igihe yirukanywe iwabo kubera kuvugwaho gutera inda.

Ni inkuru Papa Cyangwe aherutse kwemerera IGIHE, ahamya ko ubwo yavaga iwabo byaturutse ku nkuru zagiye zimuvugwaho ko yaba yarateye inda bityo umubyeyi we akaza kumwirukana.

Ati “Hari umunyamakuru witwa Fatakumavuta, yari azi umukobwa twakundanaga ndetse akunda kutubonana, rimwe rero yatangaje ko naba naramuteye inda ndetse afite n’ibimenyetso, umubyeyi wanjye ayibonye afata icyemezo cyo kunyirukana mu rugo.”

Papa Cyangwe avuga ko icyo gihe umubyeyi we yamubwiye ko atabasha kubana n’abagabo babiri mu rugo bityo amubwira ko niba yakuze byo gutera inda yazinga ibikapu akagenda.

Ati “Ndabyibuka icyo gihe nari umuhanzi unafite udufaranga, nahise njya kwibana ariko nkodesha ‘Apartment’, uko iminsi yagiye yisunika ni ko nabonye ko ntabivamo ntangira gushaka uko nakodesha inzu isanzwe.”

Papa Cyangwe ahamya ko ari icyemezo cyamutunguye kandi cyari gishaririye ariko na none cyatumye akura aba umugabo mu mutwe.

Uretse umubyeyi we wamwirukanye mu rugo, Papa Cyangwe yavuze ko izi nkuru zagize n’ingaruka ku mukunzi we kuko iwabo babifashe nabi bituma bamubuza gukomeza gukundana n’uyu muraperi.

Aho yasohokanaga n’umukunzi we yahakuye umugore babyaranye imfura

Papa Cyangwe wagaragaraga nk’ubuze byose, ni ukuvuga iwabo ndetse n’umukunzi we yemeza ko icyo gihe yaciye mu bihe bitari bimworoheye, icyakora akaba ari na ho yahuriye n’umukunzi we banaherutse kubyarana imfura yabo.

Uyu muraperi yaje gutangira kujya asohokera aho yari asanzwe asohokana n’umukunzi we, birangira uwabakiraga bubatse ubushuti bwavuyemo kubaka umuryango.

Ati “Hari ahantu umukunzi wanjye yari asanzwe asohokera anahakunda, twajyanagayo kenshi. Nyuma rero y’uko dutandukanye nakomeje kuhasohokera wa wundi akajya akomeza kunyakira anambaza aho undi musize. Nyuma rero naje kumubwiza ukuri ko twatandukanye, ibiganiro bihera aho kugeza dutangiye urugendo rw’urukundo ndetse kuri ubu Imana yaduhaye umugisha w’imfura yacu.”

Ibi Papa Cyangwe yabitangaje mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki kigomba kubera muri Kigali Universe ku wa 22 Ugushyingo 2025.

Papa Cyangwe yahishuye ko yirukanwe mu rugo iwabo nyuma y'uko hadutse inkuru z'uko yaba yarateye inda inkumi bakundanaga
Umukobwa wari usanzwe amwakira aho yasohokeraga kuri ubu niwe basigaye babana ndetse banabyaranye imfura yabo
Papa Cyangwe ari mu myiteguro y'igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages