Philip Short muri icyo gitabo asobanura ko hari ibintu byinshi bitari bisobanutse mu buzima bwa Mitterrand yaba mu gihe cye nka Perezida kugeza n’uyu munsi atakiriho.
Short avuga ko niba hari umurage mubi wasizwe n’ubutegetsi bwa Mitterrand, ari politiki ye kuri Afurika by’umwihariko ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko uyu muyobozi yakomeje politiki yari ishingiye ku bukoloni u Bufaransa bwakoreraga Afurika bishingiye mu cyiswe ‘Françafrique’, gahunda ishingiye ku kwigarurira Afurika hagamijwe inyungu z’u Bufaransa.
Yavuze ko imikorere na politiki ya Charles de Gaulle y’uburyo u Bufaransa bwitwaye mu guha Afurika ubwigenge bucagase yakomeje kwinjira mu mikorere ya Mitterrand, bihumira ku mirari bishingiye ku bari bamukikije cyane cyane uwari Minisitiri w’Intebe we, Jacques Chirac, waje no kuba Perezida w’u Bufaransa.
Short asobanura ko imyitwarire ya Mitterrand ku Rwanda, “yari igoye cyane kuyumva.”
Yibuka ubwo Mitterrand yabazaga uwari Chancelier w’u Budage, Helmut Kohl, ati “Ni inde mugizi wa nabi hanyuma ni inde urengana?” Kuri benshi no kuri Short, igisubizo ngo cyarumvikanaga, “intagondwa z’abahutu ni zo bagizi ba nabi, Abatutsi ni bo barenganaga, bagirirwa nabi cyo kimwe n’Abahutu batari intagondwa”.
Ngo ariko ibyo byose Mitterand “ntiyashakaga kubibona”, aho Short asobanura ko “yari yarashyizeho urukuta” n’ubu akigorwa no gusobanura urwo arirwo. Ati “Ryari ikosa”.
“Yakoze amakosa menshi ku butegetsi bwe, gusa afite na byinshi yagezeho, nta muntu wakwitega ko umunyapolitiki azakora ibintu byose bikagenda neza. Kiriya cyo yakoze amakosa akomeye.”
Mu myumvire ya Short, Mitterrand ari ku rwego rumwe na Charles de Gaulle nk’umwe mu bayobozi babiri bahinduye cyane u Bufaransa nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.
Short agira ati “Mitterrand yabigezeho mu buryo bubiri bw’ingenzi. Icya mbere ni mu mibereho y’abantu, yayishyize imbere cyane, ayigira inkingi ikomeye ya politiki. Icya kabiri, ni Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Nk’umukuru w’igihugu, Mitterrand yashyigikiye ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waguka kandi ukarushaho kwishyira hamwe, ashishikariza Espagne na Portugal kuwujyamo, anaharanira ko habaho isoko rusange.
Mitterrand yafashije Abafaransa kongera kwiyumvanamo n’u Burayi mu gihe hari imyumvire igoye.
Short yavuze ko mu mpinduka zakozwe na Mitterrand muri icyo gihe harimo izijyanye no kugabanya imyaka y’izabukuru ikava kuri 65 ikajya kuri 60.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!