Ibi Marina yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kuva muri The Mane Music, atagifite abamufasha ndetse n’uburyo bwo gukora bugoranye kubera Covid-19 yaje kwigira inama yo kureka ibyo kuririmba.
Nubwo ateruye ngo avuge ibyo yari agiye kujyamo neza, Marina ahamya ko yamaze amezi atatu yararetse kuririmba mbere y’uko inshuti ze n’abavandimwe bahagoboka bakamuganiriza.
Ati “Nahoraga nshaka kurenza aho nari ngeze, ariko nkabona ntabwo biri kugenda kuko urumva nari maze gutandukana na ‘Label’ kandi turi muri Covid-19, ntaziranye n’abantu […] icyo gihe ibintu byabaye bibi pe. Nigeze no gushaka kubivamo nkareba ko nakwigira mu bundi bucuruzi.”
Marina avuga ko mu mezi atatu yamaze yarafashe icyemezo cyo kuva mu muziki, umuryango n’inshuti ze bamubaye hafi, bituma afata icyemezo cyo kuwusubiramo.
Ati “Nyuma y’izo nama nasanze ngomba kubikora kandi nasanze batarambeshyaga.”
Kuva icyo gihe uretse gusohora indirimbo zinyuranye, Marina yararikiye abakunzi be album ye ya mbere ateganya gusohora muri uyu mwaka.
Iyi album Marina avuga ko yatangiye gukoraho kuva mu 2024, izaba igizwe n’indirimbo 14, zirimo izo azakorana n’abahanzi barimo abo mu Rwanda, Uganda n’i Burundi.
Nubwo atagarutse ku izina rya album, Marina yavuze ko mu gihe izaba imaze kurangira azahita ayimurikira abakunzi be mu bitaramo yifuza no kuzengurukamo igihugu.
Ati “Ndi kurangiza album yanjye nifuza gusohora uyu mwaka, kuva muri Gashyantare 2024 nari ndi kuyikoraho. Ndifuza ko uyu mwaka warangira namaze kuyishyira hanze nkakora igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi banjye.”
Iyi album izaba ibaye iya mbere Marina azaba akoze mu myaka umunani amaze mu muziki cyane ko yawinjiyemo mu 2017 abifashijwemo na Uncle Austin.
Nyuma y’umwaka akorana na Uncle Austin, mu 2018 Marina yahise yerekeza muri The Mane Music yaje gutandukana nayo mu 2021 atangira urugendo rwo kwikorana umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!