Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yavugaga uko yiyumva mbere y’igitaramo azahuriramo na Urban Boyz.
Ati "Bizaba ari umuriro. Indirimbo yanjye bita Impanga nayikoreye muri studio ya Urban Records. Mu by’ukuri, nkiri gutangira umuziki bashakaga kunsinyisha. Ndibuka ko twagiye no mu nama zo kubiganiraho, ariko icyo gihe ni bwo DJ Pius yahise antwara."
Amalon yavuze ko asanzwe ari umufana wa Urban Boyz, by’umwihariko indirimbo yabo ’Barahurura’, anashimira abagize iri tsinda kuba barongeye kwiyunga.
Ati "Umuziki nyarwanda uri mu rugendo rwo gutera imbere, nta mwanya dufite wo gutakaza imbaraga mu makimbirane. Kuba Urban Boyz yarongeye kwihuza ni ibintu bishimishije cyane. Aba bahungu nibakomezanye, nta kibi kirimo."
Uyu muhanzi, uherutse kuva mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, yavuze ko ari amahirwe kuri we gutumirwa mu gitaramo cyo kwizihiza umwaka umwe Zaria Courts imaze ifunguwe i Kigali.
Iki gitaramo kizabera muri Zaria Courts ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, aho Amalon azahurira ku rubyiniro na Urban Boyz.
Uretse iki gitaramo, Amalon yavuze ko akomeje gushyira hanze indirimbo zigize album ye nshya yise "MVP", anatangaza ko naramuka ibintu bigenze neza, ateganya gukora igitaramo cyo kuyimurika no kuyumvisha abakunzi be.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!