00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa ‘Hermès’ yirukanywe azira gusuzugura umugore wa LeBron James

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2026 saa 11:40
Yasuwe :

Savannah James, umugore w’icyamamare muri Basketball, LeBron James, yatangaje ko umukozi wo mu iduka rya Hermès mu Butaliyani yirukanywe nyuma yo kubima serivisi kandi bari barafashe gahunda yo kuhahira.

Savannah w’imyaka 39 yavuze yari kumwe n’inshuti ye akaba n’umufatanyabikorwa mu bucuruzi, April McDaniel, ubwo iki kibazo cyabaga. Bombi bavuze ko abakozi bo muri iryo duka ry’imyambaro n’ibikoresho bihenze babafashe nabi, mbere y’uko bitabaza abayobozi bakuru b’iyo sosiyete.

Babigarutseho muri iki cyumweru ubwo bari batumiwe mu kiganiro Question Everything cya Danielle Robay.

McDaniel yasobanuye ko ubwo bageraga mu iduka rya Hermès riri mu Butaliyani, abakozi baryo babafashe mu buryo bubasuzuguza. Savannah yashimangiye ko bari barafashe gahunda yo Kuhagera (appointement), ariko umukozi akagerageza kubihakana no kubima serivisi.

Nyuma y’uko bagejeje ikibazo cyabo ku bayobozi bakuru, McDaniel yavuze ko iduka ryahagaritse ibikorwa byaryo by’ako kanya, umukozi wari wabafashe nabi na we akirukanwa.

Savannah yavuze ko nyuma y’uko abayobozi babyinjiyemo, we na mugenzi we bajyanywe mu cyumba cyihariye cy’abakiliya, bahabwa icyo kunywa, banerekwa ibicuruzwa bitandukanye by’iryo duka.

Hermès ntacyo yatangaje kuri iki cyemezo, bivuze ko amakuru yerekeye iyirukanwa ry’uwo mukozi agishingiye ku byatangajwe na Savannah na McDaniel.

Savannah yashakanye na LeBron James mu 2013. Bafitanye abana batatu, ari bo Bronny w’imyaka 21, Bryce w’imyaka 19 na Zhuri w’imyaka 11.

Savannah yashakanye na LeBron James mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages