00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru winjiye mu bwubatsi: Mike Karangwa mu muvuno mushya w’ubuzima (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 October 2025 saa 04:19
Yasuwe :

Mike Karangwa wubatse izina mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, yamaze guhindura umuvuno yinjira mu bijyanye n’ubwubatsi nyuma y’igihe atangiye ibyo kugurisha inzu n’ubutaka.

Karangwa yamenyekanye mu biganiro nka Salus Relax, Sunday Night nibindi by’imyidagaduro bikomeye mu Rwanda. Nubwo yinjiye mu by’ubwubatsi, asobanura ko atigeze ahagarika itangazamakuru.

Mike Karangwa washinze sosiyete y’ubwubatsi yitwa ‘Lotus construction’ ikora ibijyanye no kurimbisha inzu ‘Interior design’, yabwiye IGIHE ko amaze imyaka itatu atangiye urugendo rwamuganishije mu bwubatsi.

Ati “Inzira ya muntu ni ikintu gitangaje, abantu banzi bazi neza ko nkunda ubwubatsi by’umwihariko ‘Interior design’ […] mu myaka ibiri, itatu ishize nibwo natangiye ibintu byo kwinjira mu bucuruzi bw’ubutaka n’inzu z’abantu bubatse.”

Karangwa yavuze ko kuba mu buzima bwo kugurisha ibibanza n’inzu, ariho yakuye igitekerezo cyo gutangira guhura n’abahanga mu bwubatsi.

Ati “Buriya iyo uba mu byo kugurisha ubutaka n’inzu utangira kumenyana n’abubaka, iyo usanzwe ubikunda rero urushaho ndetse ukamenya n’icyo bisaba […] uko ugenda umenya byinshi nibwo utekereza kubyinjiramo gato gato.”

Ubwo twasuraga inzu y’umukiriya we ari kubakisha mu Busanza, Karangwa yavuze ko ari ikiraka cya gatatu ari gukora kuva yakwinjira mu bijyanye n’ubwubatsi.

Nubwo asa n’uwahinduye ibyo akora, kuri we ngo itangazamakuru rimuhora ku mutima ku buryo atiteguye kurireka.

Ati “Itangazamakuru kuri njye ni impano Imana yampaye ariko igerekaho no kumpa umugisha wo kuryiga noneho ndanarikora ku rwego rwiza muri iki gihugu, sinshobora kurireka. Igihe icyo aricyo cyose ntuzatungurwe nubona n’ejo ndi kurikora naryo.”

Mike Karangwa yahishuye ko we na Ally Soudy bamaranye igihe umugambi wo gutangiza radiyo y’imyidagaduro mu Rwanda icyakora ko bikiri mu mishinga.

Mike Karangwa yereka umunyamakuru wa IGIHE aho ageze yubaka inzu y'umukiliya we
Mike Karangwa yinjiye mu bijyanye n'ubwubatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages