Ibi Cori Broadus w’imyaka 25 y’ubukure yabitangarije mu kiganiro cyerekana ubuzima abeyemo n’umukunzi we cyitwa ‘Snoop Dogg’s Fatherhood: Cori & Wayne Story’, kinyura kuri televiziyo y’imyidagaduro ya E! iri mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu birori yatunguriyemo umuryango we awutangariza ko atwite, Cori Broadus uzwi nka Princess Broadus, yavuze ko yishimiye cyane kuba agiye kuba umubyeyi n’ubwo byabaye bimutunguye.
Ati “Gutwita kwanjye byabaye bidutunguye ntabwo nabiteganyaga. Nabimenye ko nasamye ku wa 28 Ukwakira 2024. Mu by’ukuri ni umugisha kuri twe nubwo bibaye bidutunguye’’.
Cori Broadus umukobwa umwe gusa wa Snoop Dogg akaba n’umuhererezi we, yanatangaje ko abaganga bamubwiye ko inda ye yamuteza ibyago kubera uburwayi bwa ‘Lupus’ amaranye igiye.
Lupus ni indwara ibaho iyo abasirikare b’umubiri bigabyeho ibitero ubwabo, bigatera ibibazo bitandukanye umubiri w’umuntu.
Yagize ati “Abaganga bambwiye ko inda yanjye yanteza ibyago kubera uburwayi bwanjye, gusa ukuboko kw’Imana kundiho ntacyo nzaba. Njyewe n’umwana tumeze neza’’.
Yanahishuye ko umwana atwite ari umukobwa kandi ko yiteguye kuzamutoza nk’uko na we yatojwe na nyina umubyara Shante Broadus.
Uyu mwana ugiye kuvuka azaba abaye umwuzukuru wa munani w’umuraperi Snoop Dogg udahwema kwerekana ko akunda abuzukuru be mu mafoto n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Aya makuru Cori n’umukunzi we Deuces Wayne bayatangaje, mu gihe bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Bombi batangiye gukundana mu 2018, mu Ugushingo 2022 nibwo Deuces yambitse impeta y’urukundo umukobwa wa Snoop Dogg amusaba ko bazarushinga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!